00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Afurika y’Epfo: Nyampinga w’Igihugu yasimbuwe nta kosa yakoze

Yanditswe na

Kalinda Brendah

Kuya 19 December 2014 saa 01:25
Yasuwe :

Rolene Strauss uherutse kwegukana ikamba rya Miss World 2015 yasimbuwe n’umukobwa wabaye igisonga cye cya mbere mu marushanwa ya nyampinga w’igihugu cya Afurika y’Epfo.
Byari bimenyerewe ko nyampinga asimburwa muri ubu buryo iyo hari imyitwarire idahwitse yagaragaje cyangwa hari amakosa ahesha isura mbi igihugu yakoze. Rolene Strauss we siko byagenze ahubwo yasimbuwe mu rwego rwo guha igihugu cye amahirwe yo kuzitabira Miss Universe 2015 dore ko atemerewe guhagararira Afurika y’Epfo afite (…)

Rolene Strauss uherutse kwegukana ikamba rya Miss World 2015 yasimbuwe n’umukobwa wabaye igisonga cye cya mbere mu marushanwa ya nyampinga w’igihugu cya Afurika y’Epfo.

Byari bimenyerewe ko nyampinga asimburwa muri ubu buryo iyo hari imyitwarire idahwitse yagaragaje cyangwa hari amakosa ahesha isura mbi igihugu yakoze. Rolene Strauss we siko byagenze ahubwo yasimbuwe mu rwego rwo guha igihugu cye amahirwe yo kuzitabira Miss Universe 2015 dore ko atemerewe guhagararira Afurika y’Epfo afite ikamba rya Nyampinga w’Isi.

Nk’uko AllAfrica yabitangaje, Ziphozakhe Zokufa wari igisonga cye cya mbere yagizwe Nyampinga mushya wa Afurika y’Epfo ndetse Rolene Strauss ubwe akaba yaramwambitse ikamba ku wa Gatatu tariki 17 Ukuboza 2014 mu birori byabereye muri Hoteli ya Maslow iherereye mu Mujyi wa Johannesburg.

Ziphozakhe w’imyaka 23 usanzwe ari umunyamideli wiga muri Kaminuza ibijyanye no gukora ibiganiro bya Televiziyo yishimiye uyu mwanya ndetse avuga ko yiteguye gukoresha neza amahirwe yabonye no gukomeza guhesha igihugu ishema.

Ziphozakhe Zokufa Nyampinga mushya wa Afurika y'Epfo

Yagize ati, “Zari inzozi z’igihe kirekire, nishimiye aya mahirwe ngize yo gukomeza kubera abari n’abategarugori ba Afurika y’Epfo icyitegerezo n’igihugu cyanjye muri rusange. Ni ibintu nahoraga mparanira, niteguye kuzuza neza inshingano”.

Biteganyijwe ko nyampinga Ziphozakhe ari we uzahagararira Afurika y’Efo mu marushanwa ya Miss Universe ateganyijwe kuzabera i Miami muri Florida muri Mutarama 2015.

Ziphozakhe abaye Nyampinga wa Afurika y’Epfo habura igihe gito ngo hamenyekane uzamusimbura. Gutora uzasimbura Ziphozakhe biteganyijwe kubera kuri Sun City tariki 29 Werurwe 2015.

Ziphozakhe Zokufa yari yabaye igisonga cya mbere cya Rolene Strauss

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages