Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru w’icyamamare w’umunyamerika Jay Leno, Shakira yatangaje amwe mu makuru y’ubuzima bwe bwite amwerekeye ubwo yarimo agaruka mu bihe bye byo hambere atangira gukora muzika.
Mu gihe muri iyi minsi Shakira akomeje gucaracara mu bitangazamakuru amenyekanisha irushanwa rica kuri televiziyo “The Voice”, uyu muririmbyikazi yagarutse ku bihe bye bya mbere atangira kuririmba by’umwuga ubwo yari afite imyaka 13.
Yagize ati “Inshuti yanjye Monica yari yicaye hafi y’umwe mu bayobozi ba Sony mu ndege, ni uko amubwira byinshi kuri njye”, ati ’Urugendo rwose yakomeje kumubuza amahoro amubwira ko byari ngombwa ko duhura.’ Yamubujije amahoro ku buryo byageze aho amubwira ko nabasha guceceka, ari bwo tuzahura”.
Shakira wasaga nk’uwahimbajwe n’ikiganiro yagiranaga na Jay Leno, byageze aho avuga bimwe mu bimwerekeye byagushije abatari bake mu kantu. Ati “Yaje kwemera ko duhura, ansaba ko musanga kuri hoteli yarimo araramo, njyanayo n’ababyeyi banjye, ntimugire impungenge. Narinze ngeza ku myaka 19 nkiri isugi”.
Muri ako kanya uyu muhanzikazi uheruka kwibaruka umwana w’umuhungu yise Milan yahise asa nk’uguye mu kantu nyuma yo gutangaza imyaka yinjiriyeho mu cyiciro cy’abatakiri isugi. Jay Leno warimo amuhata ibibazo yagize ati “Oups, sinari gutinyuka kukubaza icyo kibazo”.
Kurikira iyi video



















TANGA IGITEKEREZO