00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ahangayikishijwe n’abana be Chameleone, Weasel, AK47 na Pallaso bashobora kwicana

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 2 June 2014 saa 04:40
Yasuwe :

Gerald Mayanja umubyeyi w’abahanzi Chameleone, Weasel, AK47 na Pallaso, ahangayikishijwe n’uko aba bana be bashobora kuzicana kubera amakimbirane ya buri munsi akunda kuba hagati yabo. Aganira n’ikinyamakuru The New Vision, Gerald Mayanja yasobanuye ko atewe ubwoba n’uburyo abana be bakomeje guhangana hagati yabo gusa ikimuhangayikishije kurusha ibindi, ni ikibazo gikomeye cyavutse muri Good Life kugeza ubwo aba bana be bateranye ibipfunsi bakanafungwa .
Uyu musaza yemeza ko uyu mwiryane (…)

Gerald Mayanja umubyeyi w’abahanzi Chameleone, Weasel, AK47 na Pallaso, ahangayikishijwe n’uko aba bana be bashobora kuzicana kubera amakimbirane ya buri munsi akunda kuba hagati yabo.

Aganira n’ikinyamakuru The New Vision, Gerald Mayanja yasobanuye ko atewe ubwoba n’uburyo abana be bakomeje guhangana hagati yabo gusa ikimuhangayikishije kurusha ibindi, ni ikibazo gikomeye cyavutse muri Good Life kugeza ubwo aba bana be bateranye ibipfunsi bakanafungwa .

Uyu musaza yemeza ko uyu mwiryane nuramuka ukomeje bashobora kuzicana. Ati, “Mfite ubwoba, bariya bahungu bashobora kuzicana”

Chameleone, Pallaso, Weasel na AK47 ni abahanzi bavuka ku mubyeyi umwe

Uyu mubyeyi atangaje aya magambo nyuma y’uko mu cyumweru gishize abana be Pallaso, AK47 , Radio na Jeff Kiwanuka ,wahoze ari manager wa Good Life, barwanye na Radio ubwo bari mu kabari ka Casablanca bibaviramo gufungwa. Kugeza ubu Radio we aracyakurikiranwe na Polisi kubera ibyaha bitatu: Gukubita, gukomeretse no guhinga urumogi.

Mayanja yemeza ko impamvu nyamukuru aba basore bakomeje gutana mu mitwe, ngo ni inzu bubatse ahitwa Kizungu-Makindye. Radio na Weasel iyi nzu barayipfa na Jeff bahoze bakorana.

Ati, “Mu myaka itatu nibwo namenye ko Radio, Weasel na Jeff bari kubaka inzu . Navuganye na Radio mubwira ko agomba kujya akemura ibibazo byavuka hagati yabo, ni mukuru kuri Weasel, afite Dipolome ya Kaminuza mu bijyanye na kameremuntu (psychology). Nari nizeye ko ibyo yize bizabafasha gukemura ibibazo byavuka”

Chameleone aherutse kwirukana AK47 muri Leone Island

Byageze nyuma, inama Mayanja yahaye aba basore kuyubahiriza birabananira ari nabwo mu minsi ishize barwanye.

Ati, “Abagize Good Life bose mbafata nk’abahungu banjye, nzi ubushobozi bwa buri wese n’ingufu ze mu kazi. Igihe numvaga ko bari kubaka inzu nahise nkeka ko ari igitekerezo cya Jeff, aratekereza cyane nubwo atagize amahirwe yo kwiga neza”

Uyu musaza avuga ko inama yahaye aba bana banze kuzikurikiza gusa akaba anenga cyane Radio wananiwe kunga bagenzi be ahubwo akaba ku isonga ry’ibibazo nyamara yarize ibijyanye n’imibereho y’abantu.

Ubwo Radio yatabwaga muri yombi mu cyumweru gishize

Umwanzuro yatanze ku kibazo kiri hagati ya Good Life , Jeff, Pallaso na AK47, Mayanja yavuze ko hatabaye ubworoherane nta kintu na kimwe bateze kuzageraho. Yabasabye kumwihanganira ntibazicane kuko byazamubabaza cyane.

DORE UKO BYARI BYIFASHE NYUMA YO KURWANA:


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages