00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Akon, 50Cent…..bamwe mu byamamare basimbutse urupfu rw’amasasu

Yanditswe na

Kalinda Brendah

Kuya 16 October 2014 saa 03:04
Yasuwe :

Kubera ubutunzi babi bibitseho, igikundiro, kwamamara, inzangano n’ishyari baba bafitiwe hari bamwe mu byamamare bagiye baraswa hagambiriwe kubahitana ariko bakarusimbuka kubera ko umubisha aba atahamije mu cyico.
Ikinyamakuru US Weekly yakusanyije amazina ya bamwe mu byamamare ku Isi byagiye biraswa rimwe cyangwa kenshi hagambiriwe kubivana ku Isi ariko Imana igakinga ukuboko. Bamwe mu bagiye barokoka izi mpfu ndetse hari abakigendana amasasu mu mibiri yabo nka 50 Cent wamenyakanye muri G (…)

Kubera ubutunzi babi bibitseho, igikundiro, kwamamara, inzangano n’ishyari baba bafitiwe hari bamwe mu byamamare bagiye baraswa hagambiriwe kubahitana ariko bakarusimbuka kubera ko umubisha aba atahamije mu cyico.

Ikinyamakuru US Weekly yakusanyije amazina ya bamwe mu byamamare ku Isi byagiye biraswa rimwe cyangwa kenshi hagambiriwe kubivana ku Isi ariko Imana igakinga ukuboko. Bamwe mu bagiye barokoka izi mpfu ndetse hari abakigendana amasasu mu mibiri yabo nka 50 Cent wamenyakanye muri G Unit n’abandi.

1. Umuraperi 50 Cent wakunzwe akanamenyekana cyane ku Isi amaze kuraswa inshuro zigera ku icyenda zose akarusimbuka ndetse nyuma yaho agakomeza akaba yarakomeje umuziki.

2. Bitewe n’akavuyo kabereye i Los Angeles muri 199, umukinnyi wa filime Brandon Spencer Lee Call yarashweho ariko amasasu afata amaboko ye yombi ubwo yaratwaye imodoka gusa yaje kurokoka.

3. Akon ukomoka muri Senegal utuye muri Amerika yasimbutse urupfu rw’amasasu rwari rwamupangiwe mu mwaka wa 2005. Ntiyigeze akomereka bikabije uretse ibisebe byoroheje yagize.

4. Ol’Dirty Bastard umwe mu bagize itsinda rya Wu Tang Clan yarashwe isasu mu 1996 nyuma y’intonganya yagiranye na bagenzi be yongera kuraswa mu mwaka w’998 mu mvururu zabereye mu rugo rwe.

5. Uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Reagan yarokotse ubwicanyi bwari bwamuteguriwe mu 1971. Isasu yarashwe ryumufashe mu gatuza gusa ntiryahamya umutima.

6. Vladimir Lenin wayoboye u Burusiya bwa mbere, na we yarokotse ubwicanyi bukoresheje amasasu bwari bwateguwe inshuro ebyiri.

7. Papa Yohani Pawulo wa 2 yarakotse amasasu yarashwe ubwo yaganaga kuri kiliziya yitiriwe Mutagatifu Petero i Roma.

8. Theodore Roosevelt wabaye Perezida wa 26 wa Amerika yarakotse amasasu bamurashe ubwo yajyaga kuvuga ijambo. Ntibyamukoze mu nkokora kuko nyuma yo kurokoka yakomeje urugendo rwe avuga ijambo.

9. Umuraperi Robert Matthew Van Winkle benshi bita Vanilla Ice na we yarashwe mu mirwano yabereye ku muhanda ariko ntiyapfa.

10. Garret Morris umukinnyi wa filime wanakanyujijeho mu gusetsa yarashwe n’igisambo ariko akizwa n’abafana

Uretse aba bagiye bagira amahirwe yo kurusimbuka, hari ibindi byamamare byagiye biraswa bigahita bipfa harimo ba Lucky dube, Tupac Shakur, Notorious B.I.G, Abraham Lincon, Adolf Hitler n’abandi benshi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages