Akon agiye gutangira umushinga wo gukwirakwiza amashanyarazi muri tumwe mu duce twa Kenya tukiri mu icuraburindi kubera kutagira umuriro.
Ni nyuma yo kugirana ibiganiro na Perezida wa Kenya ubwo yari mu inama y’iminsi itatu(US- Africa Leaders Summit) yahuje abayobozi b’ibihugu bya Afurika barenga 45 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu ntangiriro za Kanama 2014. Akona na Perezida Kenyatta baganiriye kuri uyu mushinga none aje kuwushyira mu bikorwa.
Nk’uko byatangajwe na Allafrica, gahunda yo guha amashanyarazi Kenya binyuze mu mushinga Akon yise Lighting Africa , izatangira muri Nzeri 2014 ari nabwo uyu muhanzi azasura iki gihugu atajyanwe na gahunda z’umuziki.
Dennis Itumbi, ushinzwe itumanaho mu biro bya Perezida Uhuru Kenyatta, yavuze ko Akon azabanza kubonana na Minisitiri w’Ibikorwaremezo muri Kenya banamutambagize uturere dukeneye amashanyarazi.
Tumwe mu duce uyu muyobozi wa Konvict Musik azacanira, hari utuzahabwa amashanyarazi akoresha ingufu z’amazi gusa ngo benshi bazahabwa umuriro uturuka ku ngufu z’imirasire y’izuba.
Uretse guha Kenya amashanyarazi, Akon ngo azakora uko ashoboye atange umusanzu mu kuzahura uburezi bw’abana baba mu icuraburindi bityo bakiga amasaha y’amanywa gusa bwakwira bagataha ndetse benshi bakaba badahabwa ubumenyi ku ikoranabuhanga kubera kubura amashanyarazi.
Akon, ahamya ko Afurika ifite ubushobozi buhagije ngo yiteze imbere ubwayo. Ati, “Nk’Abanyafurika, ntitwagakwiye gusabiriza mu bindi bihugu. Hari amafaranga ahagije muri Afurika”



















TANGA IGITEKEREZO