00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Akon agiye gushyiraho ifaranga rye bwite

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 22 June 2018 saa 08:07
Yasuwe :

Umuhanzi Akon yinjiye mu bijyanye n’ubucuruzi bw’amafaranga yatangiye kwamamara ku Isi, adafite igihugu ashingiyeho kandi ntashobore kugaragara cyangwa ngo afatwe mu ntoki.

Uyu muhanzi ufite inkomoko muri Senegal yatangarije mu iserukiramuco rizwi nka Cannes Lions ko iryo faranga rizaba ryitwa “Akoin” rizatangira gucuruzwa mu byumweru bibiri biri imbere hatagize igihinduka, arifiteho icyizere ko rizafasha abatuye Umugabane wa Afurika.

Yagize ati “Ntekereza ko ‘blockchain’ na ‘crypto’ bishobora kuba umucunguzi wa Afurika mu buryo bwinshi kuko bisubiza imbaraga mu baturage ndetse rikagarurira umutekano ibijyanye n’ifaranga kandi bikemerera abaturage kubikoresha mu buryo bwatuma batera imbere ntibyemerere za guverinoma gukora ibintu bizwi bibasubiza hasi.”

Urubuga rw’ifaranga rya “Akoin” ruriho amwe mu makuru y’ibanze kuri uyu mushinga mushya w’uyu muhanzi uzwiho kuba yaratangiye “Akon Lighting Africa,” yitezweho gukura mu mwijima Abanyafurika bagera kuri miliyoni 600 batuye mu bice bitaragezwamo umuriro w’amashanyarazi, bakazahabwa umuriro ukomoka ku mirasire y’izuba.

Yatangiye kubaka agace kihariye kitwa “Akon Crypto City” muri kilometero kare umunani ku butaka yahawe na Perezida wa Senegal, Macky Sall.

Akon yirinze kuvuga byinshi ku mikorere ya “Akoin” ariko atangaza ko ibi bikorwa ari kubifashwamo n’abakozi yashyizeho b’inzobere mu by’ikoranabuhanga n’ubukungu bazatuma ifaranga rye bwite yahanze ritangira gukoreshwa.

Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo “Don’t Matter” umaze igihe avuga ko ashaka kwinjira no mu bijyanye na politiki, yiyongereye ku bandi bantu batangaje ko bafite gahunda yo kuziyamamaza mu bahatanira kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu muri manda ya 2020 barimo Donald Trump, Dwayne Johnson na Kanye West.

Akon arateganya kwinjira no mu bijyanye na politiki

Ikoranabuhanga rimaze gutera imbere ku Isi ku rwego rw’aho abantu barikoresheje bakarema amafaranga adafite igihugu ashingiyeho kandi ntashobore kugaragara cyangwa ngo afatwe mu ntoki, ahererekanywa mu buryo bw’ikoranabuhanga rizwi nka ‘Cryptocurrency’. Mu yamenyekanye cyane harimo irizwi na benshi rya ‘Bitcoin’.

Ifaranga rikozwe muri ubu buryo rikoreshwa hifashishijwe ikoranabuhanga rizwi nka ‘Blockchain’ mu ihererekanwa ryayo kuri internet.

Akon yinjiye mu mushinga wo gukora ifaranga rye bwite

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages