00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Al Jarreau, ikirangirire muri Jazz yitabye Imana

Yanditswe na IGIHE
Kuya 13 February 2017 saa 09:56
Yasuwe :

Umunyamerika wamamaye mu njyana ya Jazz, Al Jarreau yitabye Imana aguye mu bitaro kuri iki Cyumweru tariki ya 12 Gashyantare 2017, yari afite imyaka 76 y’amavuko.

Al Jarreau yari amaze ibyumweru bibiri mu bitaro mu Mujyi wa Los Angeles, yari amaze igihe gito asubitse urugendo rw’ibitaramo yagombaga gukora nk’intangiriro y’ibikorwa bigari yateganyaga mu mwaka wa 2017. Igitaramo yari ategerejwemo cyagomba kuzabera mu Mujyi wa Chicago hagati muri Gashyantare ariko yoherereje ubutumwa abafana ababwira ko ‘atazabana na bo ku itariki yabijeje’.

Alwin Lopez Jarreau yavutse kuwa 12 Werurwe 1940 yari azwi cyane ku izina yakoreshaga mu buhanzi rya Al Jarreau. Uyu muririmbyi yahawe ibihembo birindwi bya Grammy Awards mu nshuro zirenga icumi yatoranyijwe mu bahatana. Jarreau azwi cyane kubera album yasohoye mu 1981 akayita ‘Breakin’ Away’, ni we waririmbye indirimbo yaherekezaga filime y’uruhererekane yakuzwe mu 1980 yitwa ‘Moonlighting’, mu 1985 yaririmbye indirimbo itabariza abababaye yitwa "We Are the World".

Indirimbo ze zakanyujijeho mu zizwi cyane harimo "We’re in This Love Together," "Breakin’ Away" n’izindi. Mu bitaro yari arwajwe n’abavandimwe be n’inshuti zamusimburanagaho umunsi ku wundi kugeza ashizemo umwuka.

NBC News yatangaje ko icyateye urupfu rwa Al Jarreau gusa ngo yajyanwe mu bitaro nyuma y’uko itsinda ry’abaganga be ryamusanzemo umunaniro ukabije ari nabwo bahagaritse ibitaramo yagombaga gukora muri iyi minsi.

Itangazo ryashyizwe ku rubuga rwa Al Jarreau ribika urupfu rwe ryanashimangiye ko yari umugabo udasanzwe waharaniraga ko ubuzima bw’abandi buba bwiza no gushakira umutuzo abahagaritse umutima.

Muri iri tangazo hari igika kigira kiti “Jarreau, icya kabiri yashyiraga imbere mu buzima bwe ni umuziki […] Icya mbere yitagaho ni ugukiza no guhumuriza umuntu wese wabaga akaneye ubufasha haba mu bubabare, kwiheba cyangwa ikindi cyose cyatumagaba muntu atagubwa neza, yakoraga igishoboka agatuma roho zatu zitekana. Indirimbo cyari igikoresho cye mu gukora ibyo byose.”

Billboard yatangaje ko Jarreau yari umuririmbyi wakoreshaga ijwi [vocalist] umwe rukumbi mu mateka wahawe ibihembo bya Grammy Awards inshuro eshatu mu byiciro bitandukanye haba muri Jazz, Pop na RnB.

Al Jarreau, ikirangirire muri Jazz yitabye Imana

Jarreau yakuriye ahitwa Milwaukee, yakuze akunda umuziki ku bw’ababyeyi be bacurangaga mu rusengero mu Itorero ry’Abadivantisiti b’umunsi wa 7[se yari umuririmbyi naho nyina agacuranga piano mu rusengero]. Jarreau na we yaririmbye muri korali nyuma aza kuyivamo ajya gutura i Los Angeles ari naho yatangiriye kwibanda cyane kuri jazz.

Muri Mata 2016, Barack Obama yatumiye Jarreau ku munsi mpuzamahanga wa jazz [ "International Jazz Day"] acurangira muri White House afatanyije na Aretha Franklin ndetse na Sting.

Al Jarreau yari amaze kwegukana ibihembo birindwi bya Grammy

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages