Nyuma y’imyaka 10 yose, ibirori bidasanzwe, Rym Amari w’imyaka 19 yamaze kuba nyampinga w’igihugu cya Algeriya.
Ubwo bari mu mujyi wa wa Oran wegereye icyambu, akanama nkemurampaka kayobowe n’umukecuru Geneviéve Fontanay, kuri uyu wa Gatanu, nibwo kashyize ahagaragara uwahize abandi ku mwanya wa Nyampinga w’iki Gihugu, nyumwa y’imyaka isaga 10 iki gihugu kitagira Nyampinga.
Amaze guhanagurwa amarira y’ibyishimo, Nyampinga Rym Amari yagize ati “ ubu nabaye nyampinga wanyu, mfite imyaka 19 gusa, niga ibijyanye n’ubumenyi”.
Imbere y’abantu 2000, Rym yahize abakobwa b’akataraboneka mu bwiza bagera kuri 20, ahagaragaye umukinnyi w’amafilimi Smain, umwe mu bagize itsinda nkemurampaka.
Aba bakobwa bagaragaje kwishimira imyenda yo kwogana( Bikini) ubwo biyerekanaga, kurusha indi myenda, nubwo itemewe mu muco w’iki Gihugu.
Gusa ibi ntibyabujije ko Geneviéve aha icyubahiro imyenda igaragaza umuco w’iki Gihugu, kuko igihe cyayo cyageze nayo igakoreshwa.
Nubwo nyampinga Rym Amari, atowe ntazitabira irushanwa rya Nyampinga w’isi 2013, bitewe ‘ubukererwe mu gutora Nyampinga bwabayeho, gusa akazitabira amarushanwa ya nyampinga w’isi y’umwaka utaha 2014.
Imyiyereko ya ba nyampinga mu bihe bitandukanye, ubwo bari mu marushanwa



















TANGA IGITEKEREZO