E Daily yatangaje ko umukobwa witwa Sasha Kassim yavuze ko arembejwe na Ali Kiba ushaka gufata ibirindiro mu mutima we binyuze mu kumuhata amagambo yuzuye urukundo.
Sasha yaje no gutangaza ko atifuza ubucuti buganisha ku rukundo n’uyu mugabo umaze amezi atanu akoze ubukwe.
Ati “Ntabwo nifuza urukundo hagati yanjye na Ali Kiba. Ntabwo mukunda n’ubwo adahwema kunyereka ko ashaka ko dukundana.”
Umukobwa yakomeje avuga ko hari abandi banyuranye bo mu myidagaduro yo muri Tanzania bahora bamutesha umutwe bamusaba ko bakundana.
Gusa ngo we ntiyakundana n’Umunya-Tanzania keretse bishobotse ko umuhanzi wo muri Amerika nka Chris Brown amusaba urukundo cyangwa se n’abandi bakomeye ku rwego rw’Isi.
Ku wa 19 Mata 2018 nibwo Ali Kiba yakoze ubukwe n’umukunzi we Aminah Rikesh Khaleef ukomoka muri Kenya. Basezeraniye mu idini ya Islam.
Ubukwe bwe bwari butegerejwe n’abantu benshi bwabereye i Mombasa mu gihugu cy’amavuko cy’umugore ndetse bwitabiriwe n’abakomeye muri Tanzania barimo Jakaya Kikwete wahoze ayobora iki gihugu ndetse n’umuhungu we Ridhiwani Jakaya Kikwete usanzwe ari umudepite.
Amina Khalef warushinze na Ali Kiba mu kwezi gushize aherutse kwibaruka imfura yabo.



















TANGA IGITEKEREZO