00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ali Kiba yabengutse umukobwa wakekwagaho kwica Kanumba

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 4 August 2014 saa 04:15
Yasuwe :

Ally Salehe Kiba benshi bazi mu muziki nka Ali Kiba yamaze kwerura atangaza ko Lulu, umukinnyi wa filime ukomeye muri Tanzania, ari umukobwa w’imico myiza wujuje ibikwiye kuranga umugore w’umutima.
Mu kiganiro Ali Kiba yagiranye n’ikinyamakuru Wikienda yashimangiye ko uyu mukobwa , banigeze kuvugwaho mu rukundo akibigira ubwiru, afite imico ikwiye kuranga umugore w’umutima ari na we ahora asaba Imana. Mu mwaka wa 2010 Elizabeth Michael Kimemeta uzwi nka Lulu, yavuzweho kuba mu rukundo (…)

Ally Salehe Kiba benshi bazi mu muziki nka Ali Kiba yamaze kwerura atangaza ko Lulu, umukinnyi wa filime ukomeye muri Tanzania, ari umukobwa w’imico myiza wujuje ibikwiye kuranga umugore w’umutima.

Mu kiganiro Ali Kiba yagiranye n’ikinyamakuru Wikienda yashimangiye ko uyu mukobwa , banigeze kuvugwaho mu rukundo akibigira ubwiru, afite imico ikwiye kuranga umugore w’umutima ari na we ahora asaba Imana.

Mu mwaka wa 2010 Elizabeth Michael Kimemeta uzwi nka Lulu, yavuzweho kuba mu rukundo rw’ibanga na Ali Kiba. Uyu musore yabigize ibanga rikomeye yirinda ko bisakuza mu itangazamakuru kuko Lulu yari afite imyaka iri munsi ya 18.

Imyaka y’umukobwa n’amagambo itangazamakuru ryavugaga icyo gihe, byatumye Ali Kiba asa n’ucika intege Lulu ahita akomezanya mu rukundo na Steven Kanumba. Uyu mukobwa yaje gukurikiranwa n’ubutabera akekwaho kwica umukunzi we gusa nyuma y’umwaka ararekuwe.

Amaze kuva muri gereza, Ali Kiba yongeye kumwiyegereza gusa itangazamakuru ryamubaza akaruca akarumira.

Nubwo uyu muhanzi yabwiye itangazamakuru ko uyu mukobwa afite imico myiza, yanze gukoresha imvugo yeruye ngo asobanure niba koko yaramubengutse nk’uko bivugwa.

Ali Kiba ati, “Nibyo! Yujuje ibikwiye kuranga umugore, ni umukobwa wiha inshingano akazisoza, azi akazi kandi arashakashaka. Kuri njye ni umukobwa mbona wujuje ibisabwa byose ku umugore”

Abajijwe niba bakundana nk’uko bivugwa mu itangazamakuru rya Tanzania ndetse akaba anafite umugambi wo kumugira umugore, Kiba yagize ati, “Ibyo sindabivuga, navuze ko akwiriye kuba umugore gusa”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages