Ali Kiba yambikanye impeta na Aminah Rikesh Ahmed kuri Serena Hotel i Dar es Salaam ku Cyumweru tariki ya 29 Mata 2018, ibi birori byabanjirijwe n’ibindi byabareye mu Mujyi wa Mombasa.
Nyuma yo kurushinga mu buryo bwemewe, Ali Kiba yarezwe n’undi mugore witwa Hadija amushinja ko babyaranye umwana akanga kumufasha kurera no gutanga indezo. Ibi ntacyo byaje bisa n’ibigamije kubuza uyu muhanzi n’umukunzi we ibyishimo kuko bakiri muri buki.
Mu kiganiro Leo Tena gica kuri Clouds FM, Ali Kiba yahishuye uko yabonanye bwa mbere na Aminah Rikesh agahita amubonamo umwari wamubera umufasha bakubaka rugakomera.
Yashimangiye ko Hassan Joho Guverineri wa Mombasa ari we wanamufashije muri urwo rugendo kugera ubukwe butashye.
Yagize ati “Nibyo, Joho ni we wamfashije mu by’ibanze, nk’uko nabikubwiye yamfashije ibyerekeye idini, njye n’umugore wanjye twahuriye i Nairobi turamenyana ubundi dutangira kujya tuganira.”
Ibi kandi byemejwe na Aminah umugore wa Ali Kiba watangaje ko ubwo Ali Kiba yamusabaga urukundo na we atazuyaje ndetse n’ibyerekeye kurushinga babiganiriyeho mu buryo bworoshye.
Yagize at “Bwa mbere twahuriye mu ndege, ntitwigeze tuganira indi nshuro ya kabiri, mubyara wanjye ni we waduhuje kuko bari basanzwe ari inshuti cyane, aho niho twahereye ubucuti bwacu mbere y’uko bugera aho bwatugejeje.”
Ubwo yabazwaga n’abafana niba yaba afite gahunda yo gushaka Jokate Mwegelo akaba undi mugore wiyongera ku wo yashatse [cyane ko nk’umuyoboke w’idini ya Islam abyemerewe] , yasubije ko yamaze guhitamo byarangiye.



















TANGA IGITEKEREZO