00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Alicia Keys agiye kwibaruka umwana wa kabiri

Yanditswe na

Bukuru JC.

Kuya 31 July 2014 saa 05:59
Yasuwe :

Alicia Augello-Cook benshi bazi ku mazina y’ubuhanzi nka Alcia Keys yamaze kwerura avuga ko atwite inda ya kabiri agiye kubyarana n’umugabo we Swizz Beatz.
Iyi nda atwite Alicia Keys yayitangaje ubwo yifurizagaurugo rwe isabukuru y’imyaka ine rumaze rushinzwe. Mu butumwa yatambukije binyuze ku rubuga rwa twitter na Instagram, Alicia Keys yashimiye umugabo we Swizz Beatz imyaka 4 bamaranye nk’umugabo n’umugore ndetse boneraho umwanya wo kuvuga ko biteguye kwakira umwana wa kabiri. (…)

Alicia Augello-Cook benshi bazi ku mazina y’ubuhanzi nka Alcia Keys yamaze kwerura avuga ko atwite inda ya kabiri agiye kubyarana n’umugabo we Swizz Beatz.

Iyi nda atwite Alicia Keys yayitangaje ubwo yifurizagaurugo rwe isabukuru y’imyaka ine rumaze rushinzwe. Mu butumwa yatambukije binyuze ku rubuga rwa twitter na Instagram, Alicia Keys yashimiye umugabo we Swizz Beatz imyaka 4 bamaranye nk’umugabo n’umugore ndetse boneraho umwanya wo kuvuga ko biteguye kwakira umwana wa kabiri.

Aya magambo Alicia Keys yayanditse kuri iyi foto

Alicia Keys w’imyaka 33 y’amavuko yagize ati, “Isabukuru nziza y’imyaka ine ku mukunzi w’ubuzima bwanjye @therealswizzz!(amazina Swizz Beatz akoresha kuri twitter) Ikibiryoheje kurusha ibindi byose ni uko twagize umugisha tukaba tugiye kwakira undi mumarayika”

Alicia Keys agiye kwibaruka murumuna wa Egypt Daoud Dean

Yakomeje agira ati, “Uranshimisha kurusha uko nabitekerezaga! Haracyari imyaka myinshi cyane y’ibyiza mu buzima bwacu.

Alicia Keys na Swizz Beatz bagiye kunguka uyu mwana uzaba ugwa mu ntege imfura yabo Egypt Daoud Dean kuri ubu ufite imyaka itatu y’amavuko.

Uyu muhanzikazi amaze kwandika aya magambo umugabo we yamusubije agira ati, “Isabukuru nziza mwamikazi wanjye, imyaka 4 y’ibyishimo n’umunezero, tuzanarenza 100 Imana nibishaka @aliciakeys”

Alicia n'umugabo we Swizz

Kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka nibwo byatangiye guhwihwiswa ko Alicia Keys atwite indi nda gusa yari amakuru adafitiwe gihamya ndetse na we yanga kugira icyo ayavugaho.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages