Kuva ku itariki ya 31 Gicurasi kugeza kuri 7 Kamena 2014 mu murwa mukuru wa Maroc, Rabat, haberaga iserukiramuco mpuzamahanga rya muzika rikaba ryaritabiriwe n’abahanzi b’ibihangange baturutse impande zose z’Isi.
Nk’uko festivalmawazine.ma rwabitangaje, iri serukiramuco ryasojwe mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 07 Kamena 2014, umuhanzikazi Alicia Keys ni we wataramiye abantu basaga 100,000 bari bitabiriye ibi birori. Alicia Keys ni we wasoje iri serukiramuco naho mugenzi we Justin Timberlake akaba yararifunguye ku mugaragaro.
Mawazine Rhythms Of The World Festival, ni rimwe mu maserukiramuco ya muzika akomeye muri Afurika, rikaba ryaritabiriwe n’abahanzi bakomeye mu bice bitandukanye by’Isi nka: Ne-Yo(USA), Justin Timberlake(USA), Stromae(Belgique), Alicia Keys(USA), Ricky Martin, Kool And The Gang, Robert Plant, Hugh Masekela, Douzi, Mourad Bouriki(Maroc), Nassif Zeytoun(Syria) , Bouriki, Assaf , Jason Derulo, Zeytoun n’abandi bahanzi bakomeye muri Maroc no mu bihugu bitandukanye bya Afurika.
Alicia Keys w’imyaka 33 y’amavuko, yagombaga kuririmba mu isozwa ry’iri serukiramuco ari kumwe n’umugabo we Swizz Beatz yatunguye abari baje kumureba ubwo yavaga ku rubyiniro badaciye iryera uyu mugabo. Mu ndirimbo ze zishimiwe cyane ni iyo yise Girls On Fire nk’uko urubuga rw’iri serukiramuco rwabitangaje.
Stromae uherutse kuganira na Jeune Afrique agatangaza ko agiye gukorera ibitaramo mu majyaruguru ya Afurika, na we yagaragaye mu bahanzi baririmbye muri iri serukiramuco. Iki gitaramo, kikaba kibimburiye ibindi byose ateganya kuzakorera muri Afurika mu mpera z’uyu mwaka wa 2014 na 2015.
Iserukiramuco Mawazine ryari rimaze iminsi icyenda ribera muri Maroc, abahanzi bataramiraga abafana hakoreshejwe stages(imbyiniro) 11, buri mufana yarebaga umuhanzi yifuza gusa ku munsi wo gusoza Alicia Keys yabaririmbiye bose hamwe.



















TANGA IGITEKEREZO