00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Alicia Keys yibarutse umuhungu

Yanditswe na

Kalinda Brendah

Kuya 29 December 2014 saa 09:32
Yasuwe :

Alicia Keys n’umugabo we Swizz Beatz bari mu byishimo bidasanzwe kubera umwana wa kabiri w’umuhungu bungutse mu muryango wabo.
Alicia Augello-Cook wamenyekanye ku izina rya Alicia Keys yibarutse ku gicamunsi cyo kuwa Gatandatu tariki 27 Ukuboza 2014 nk’uko People Magazine yabitangaje.
Uyu mwana wabo bahaye izina rya Genesis Ali Dean yavutse afite ibiro 3 nk’uko ababyeyi be babitangaje.
Alicia Keys w’imyaka 33 na Swizz Beatz wa 36 babinyujije kuri Instagram bagaragaje ibyishimo batewe (…)

Alicia Keys n’umugabo we Swizz Beatz bari mu byishimo bidasanzwe kubera umwana wa kabiri w’umuhungu bungutse mu muryango wabo.

Alicia Augello-Cook wamenyekanye ku izina rya Alicia Keys yibarutse ku gicamunsi cyo kuwa Gatandatu tariki 27 Ukuboza 2014 nk’uko People Magazine yabitangaje.

Uyu mwana wabo bahaye izina rya Genesis Ali Dean yavutse afite ibiro 3 nk’uko ababyeyi be babitangaje.

Alicia Keys w’imyaka 33 na Swizz Beatz wa 36 babinyujije kuri Instagram bagaragaje ibyishimo batewe n’umwana bungutse ndetse bavuga ko ari umugisha bongeye guhabwa mu muryango wabo.

Genesis Ali Dean aje akurikira mukuru we Egypt Daoud w’imyaka 4.

Kuri ubu Alicia Keys afite abana babiri mu gihe Swizz Beatz agize batanu kuko hari abandi batatu yabyaye mbere y’uko abana n’uyu muhanzi.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages