00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Alijeriya: Hagiye kongera gutorwa Nyampinga nyuma y’imyaka 10 adatorwa

Yanditswe na

Munyentwari Patrick

Kuya 19 June 2013 saa 04:22
Yasuwe :

Mu gihugu cya Alijeriya hagiye kongera gutorwa Nyampinga nyuma y’imyaka 10 hadakorwa uyu muhango.
Guhagarara kw’itorwa rya Nyampinga muri iki gihugu ryatewe nuko uwatangije amarushanwa nk’aya mu 1996, Cheradi Hamdad yitabye Imana, bigatuma itorwa rya Nyampinga mu 2003 rihagarara, ariko ubu rikaba ryongeye gutangizwa n’umuhungu we Fayçal Hamdad.
Nk’uko akomeza abitangaza avuga ko guhagarara kw’itorwa rya Nyampinga ryagiye riterwa no kubua abaterankunga.
Urubuga 7sur7 rwanditse ko (…)

Urubuga 7sur7 rwanditse ko Nyampinga uzatorwa, ntagomba kuzitabira amarushanwa ya Nyampinga w’isi y’uyu mwaka, bitewe n’uko habayeho ubukerererwe, ariko akazitabira irushanwa ry’umunyamideri w’isi, azabera i Buruseri mu Bubiligi umwaka utaha.

Biteganijwe ko aya marushanwa azabera muri Hoteli Meridien yo muri icyo gihugu ahazatorerwa 20 ba mbere bazatorwamo Nyampinga. Aba bakazategurwa n’inzobere Fontenay w’imyaka 81 y’amavuko, umwe mu bagaragaye mu itegurwa ry’ayo marushanwa mu myaka icumi ishize.

Fonteney Génevieve, uzatoza ba Nyampinga bazitabira irushanwa ryo gutora Miss Algeria 2013

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages