00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amafoto mashya y’ubwambure bwa Beyonce utwite impanga

Yanditswe na IGIHE
Kuya 3 February 2017 saa 08:51
Yasuwe :

Beyonce [benshi bita Queen Bey] n’umugabo we Jay Z bari mu byishimo by’ikirenga kubera abana b’impanga bitegura kwibaruka, uyu mugore yahise asohora amafoto y’urukurikirane yambaye ubusa yatumye aca ibintu kuri internet.

Beyonce w’imyaka 35 yatangaje ko we n’umugabo we Jay Z bitegura kubyara impanga kuwa Gatatu tariki ya 1 Gashyantare 2017. Yabivuze binyuze kuri Instagram, yagize ati “Turifuza kubasangiza urukundo n’ibyishimo. Twagiriwe umugisha inshuro ebyiri, dufite ishimwe rikomeye kuko umuryango wacu ugiye gukura kabiri, turabashimiye ku byifuzo byiza.”

Ifoto Beyonce yashyizeho mu munsi umwe imaze kuri Instagram yabonye Likes zirenga miliyoni icyenda, yahise aba umuntu wa mbere ku Isi ufite ifoto ikunzwe n’umubare munini mu gihe gito. Yasimbuye Selena Gomez wari umaze amezi arindwi ayoboye kubera ifoto ye afashe icupa rya Coca-Cola, iyi yari imaze kubona Likes zirenga miliyoni 6.3.

Nubwo Beyonce ari uwa mbere ufite ifoto yakunzwe n’umubare munini mu myaka yose Instagram imaze, aracyari inyuma ya Selena Gomez mu kugira umubare munini w’abamukurikira[followers] kuri Instagram. Beyonce yujuje miliyoni 93.3 mu gihe Selena Gomez agejeje abarenga miliyoni 108.

Beyonce na Jay Z bamaze imyaka icyenda bashinze urugo, ubu bafitanye umwana w’umukobwa ufite imyaka itanu witwa Blue Ivy. Uyu mugore wamamaye mu ndirimbo Crazy In Love kuri uyu wa Kane yashyize hanze amafoto atarigeze amenyekana ubwo yari atwite imfura ye Blue Ivy, yanerekanye amwe n’amwe bafotoye uyu mwana wabo akivuka.

Beyonce yanasohoye amafoto y’ubwambure agaragaza imiterere y’inda atwite, ababika amakuru ashyirwa ku rubuga rwa Twitter batangaje ko uyu mugore agitangaza ko atwite abantu bakwirakwije iyi nkuru mu buryo bwihuse cyane aho kuwa Gatatu gusa abarenga ibihumbi magana atanu bamuvuzeho. Buri munota ngo handikwaga tweets 17,000.

Beyonce Knowles witegura impanga yerekanye imiterere y'inda atwite

Beyonce ukunzwe mu ndirimbo ‘Lemonade’ atangaje ko yiguye kwibaruka impanga ubwo yari mu myiteguro yo kuzaririmba mu birori byo gutanga ibihembo bya Grammy Awards bizaba kuwa 12 Gashyantare 2017.

Beyonce Knowles ati "Nagiriwe umugisha inshuro ebyiri..."
Aritegura kwibaruka impanga
Iyi foto Beyonce yayifotoje akuye igitekerezo ku gishushanyo cya 'Birth of Venus' cyakozwe mu 1480
Imfura ya Beyonce igiye kubona abavandimwe babiri
Beyonce na Jay Z bagiye kwagura umuryango
Blue Ivy w'imyaka itanu agiye kubona barumuna be
Imwe mu mafoto ya Blue Ivy akivuka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages