Ikinyamakuru The Sun cyatangaje ko Beyonce na Jay Z bari bamaze iminsi basura uduce turimo inzu nziza i Los Angeles, babanje kurambagiza iy’umuherwe witwa Petra Ecclestone mu gace kitwa Hombly Hill ariko ntibayigura.
Nyuma Jay Z na Beyonce bahisemo indi nayo nziza kandi ifite umwihariko kurusha nyinshi z’ibyamamare bituye muri Bel Air. Beyonce ngo yishimiye mu buryo bukomeye iyi nzu ndetse yamaze kwemeranya n’umugabo we ko ariyo bagomba kwimukiramo bidatinze.
Iyi nzu Jay Z ngo yayishyuye miliyoni 120 z’amadolari [miliyoni £94] kugira ngo mu gihe umugore we azaba yamaze kwibaruka impanga atwite umuryango we uzabeho mu bwisanzure bwuzuye.
Beyonce, Jay Z n’umukobwa wabo Blue Ivy ubu bari mu myiteguro yo kwimukira i Los Angeles nyuma y’imyaka bari bamaze batuye mu Mujyi wa New York gusa barakodeshaga.
Iyi nzu iri ku butaka bwagutse, ifite igaraji ishobora kwakira imodoka 15 icya rimwe, ifite ibyumba umunani byo kuraramo ikagira ibyumba bw’ubwogero 11 ndetse yose ifite amadirishya adashobora kwinjirwamo n’amasasu.
Umuntu wa hafi y’umuryango wa Jay Z yabwiye Page Six ko ‘Beyonce w’imyaka 35 yishimiye iyi nzu y’agatangaza ndetse ngo bakiyigura nta kintu na kimwe bayikozeho kuko yari yuzuye inajyanye n’ibyifuzo byabo’.

Beyonce uherutse gutangaza ko atwite impanga biravugwa ko ari we wasabye umugabo we ko bagura inzu yagutse cyane izabasha guhaza ibyifuzo by’abana babo [Blue Ivy n’impanga bitegura kwibaruka].
Nibimukira muri aka gace bazaba abaturanyi barimo Salma Hayek, umuhanziTom Jones n'uwahoze ayoboye Disney, Michael Eisner.













Ibitekerezo 0