00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amafoto y’ishyingurwa ry’umubyeyi w’abagize P Square

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 31 January 2015 saa 10:22
Yasuwe :

Peter Okoye na Paul Okoye bahuriye muri P Square bashyinguye umubyeyi wabo bari basigaranye Moses Okoye wari umaze amezi abiri afuye kuko yashizemo umwuka ku itariki ya 24 Ugushyingo 2014.
Nk’uko Bella Naija yabitangaje, umuhango wo guherekeza uyu musaza watangiye mu ijoro ryo kuwa Kane tariki ya 29 Mutarama 2015 mu gitaramo cy’indirimbo ziganjemo izo mu muco w’iwabo zijyanye n’imihango yo gushyingura. Aba bahanzi banaririmbye indirimbo yabo bise ‘I love’ bakajya bavangamo amagambo abwira (…)

Peter Okoye na Paul Okoye bahuriye muri P Square bashyinguye umubyeyi wabo bari basigaranye Moses Okoye wari umaze amezi abiri afuye kuko yashizemo umwuka ku itariki ya 24 Ugushyingo 2014.

Nk’uko Bella Naija yabitangaje, umuhango wo guherekeza uyu musaza watangiye mu ijoro ryo kuwa Kane tariki ya 29 Mutarama 2015 mu gitaramo cy’indirimbo ziganjemo izo mu muco w’iwabo zijyanye n’imihango yo gushyingura. Aba bahanzi banaririmbye indirimbo yabo bise ‘I love’ bakajya bavangamo amagambo abwira nyakwigendera ko bamukundaga cyane ndetse agiye imburagihe.

Nyuma y’umuhango wo kuririmbira Moses Okoye, kuwa Gatanu tariki ya 30 Mutarama 2015 aba bahanzi babyutse basura bamwe mu bahoze ari abaturanyi babo ahitwa Ifite Dunu, mu Majyepfo ya Nigeria muri Leta ya Anambra ari naho bakomoka.

Imihango yo gusengera nyakwigendera yabereye muri Kiliziya ya St. Gabriel Catholic Church nyuma bajya kumushyingura muri Ifitedunu.

Umuhango wo guherekeza umubyeyi wa P Square wari urinzwe bikomeye n’abacunga umutekano ba Golden Events Solution bari bayobowe n’abasore basanzwe barinda P Square.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages