00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amafoto y’ishyingurwa ry’umwana wa Juliana

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 25 July 2014 saa 03:46
Yasuwe :

Keron Raphael Kabugo, umwana umwe Juliana yari afite, yashyinguwe kuri uyu wa Gatanu Tariki ya 25 Nyakanga 2014.
Umurambo wa Keron Raphael Kabugo wagejejwe ku Kibuga cy’Indege cya Entebbe kuwa Mbere Tariki ya 22 Nyakanga, ukaba wari uvanwe i Nairobi ari naho uyu mwana yaguye.
Umuhango wo gushyingura uyu mwana wabimburiwe n’amasengesho yo kumusabira yabereye kuri Katedarali ya All saints nyuma hakurikiyeho kumushyingura muri Kyiryagonja, Matuga.
Mu ijambo ryari rivanze n’amarira (…)

Mu ijambo ryari rivanze n’amarira n’agahinda, Juliana yavuze mbere yo guherekeza bwa nyuma umwana we yagize ati, “Ndashimira Imana kuko sinakekaga ko nabona imbaraga zingeza hano. Imana yampaye imbaraga. Nubwo nabaga nahuye n’ibinaniza, umunsi wanjye ntiwarangiraga nabi. Narebaga Keron akansekera. Buri munsi yamfataga ku rutugu. Yari umuhungu w’umunyembaraga. Nta kibazo nagiraga ndi kumwe na Keron”

Umuhungu wa Juliana Kanyomozi, Keron yitabye Imana afite imyaka 11 y’amavuko, akaba yarapfiriye mu bitaro bya Aga Khan Hospital i Nairobi muri Kenya. Keron ni we mwana wenyine Juliana yari afite. Yitabye Imana mu gitondo cyo ku Cyumweru Tariki ya 20 Nyakanga 2014 .

Keron Kabugo umuhungu wa Juliana yamubyaranye na Amon Lukwago, umucuruzi ukomeye cyane muri Uganda bigeze gukundana nyuma bagatandukana. Yaje kongera gukundana n’umuteramakofi ukomoka muri Uganda ariko uba muri Reta Zunze Ubumwe za Amerika witwa Kassim Ouma ariko nawe baza gutandukana.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages