Inkuru nyinshi zimaze iminsi zandikwa zivuga ko Markle wakoze ubukwe bugakurikirwa n’abantu b’ingeri zose hirya no hino ku Isi, yaba atari kurebwa neza n’Abongereza kubera ko asigaye agira uburakari bwinshi.

Hari n’izindi zagiye zandikwa zivuga ko haba hari urunturuntu hagati ya Markle na Kate Middleton, umugore w’Igikomangoma Williams, kandi bishobora gukurura ibibazo bikomeye i bwami.

Kugeza ubu ariko Markle ntacyo aratangaza kuri izi nkuru, ndetse ntibinoroshye kuba itangazamakuru ryabasha kuvugana nawe nk’uko byabaga bimeze akiri umukinnyi wa filimi usanzwe.

Umunyamakuru wa CNN avuga ko amakuru yabashije guhabwa n’umwe mu bantu ba hafi y’umuryango wa Harry na Markle avuga ko ibihuha ku bwumvikane buke hagati y’aba bagore bombi byatangiye kuvugwa bataranashyingiranwa.

Uyu muntu utemeye gufatwa amajwi kuko amategeko y’i bwami atabimwerera, avuga ko ibitangazwa n’itangazamakuru bihabanye n’amakuru nyayo ahari.

Aya makuru adafite gihamya kandi akomeje gutizwa umurindi no kuba Harry na Meghan bagizwe Duke na Duchess b'agace ka Sussex, muri Gicurasi 2019 bazimukira mu nzu ya Frogmore Cottage bakava muri Kensington Palace babanagamo na Prince William na Kate.

Indi nkuru yamaganiwe kure n’abantu ba hafi b’iyi miryango n’ivuga ko Prince Harry yavuze ko atazitabira igikorwa cyo gufata amafoto asanzwe afatwa n’abagize umuryango w’i bwami bizihiza noheli, ngo uyu mwanzuro akaba yarawufashe yirinda kubabaza umugore we.

Impamvu iyi nkuru ifatwa nk’impimbano ngo nuko bavugamo ko Markle atarya inyama, kandi nyamara we ubwe yaravuze ko ubwo Harry yamusabaga ko bashyingiranwa bombi bari bokeje inkoko.

Si iyi nshuro yonyine kwibasira uyu muryango bihangayikishije, kuko ubwo inkuru y’urukundo rwabo yatangiraga kuvugwa, hari inkuru zuzuye irondaruhu zabanditsweho. Icyo gihe hari icyoba ko Markle na nyina Doria Ragland w’umwiraburakazi bashobora kugirirwa nabi.

Hananditswe kandi inkuru nyinshi Thomas Markle mbere y’uko ubukwe buba bavuga ko yabujijwe kubwitabira, ibi kandi ni nako bikimeze aho abagereye umuryango wa Harry na Markle bavuga ko yagakwiye guhabwa agahenge bw’umwihariko muri iki gihe umukobwa we akuriwe.

Mu gihe ibi byose bivugwa ariko ngo umubano wa Prince William na Harry uhagaze neza, cyane ko bombi iteka baharanira ko urukundo rwa kivandimwe bafitanye rudahungabanywa n’ibyo batumvikanaho mu nshingano zabo za buri munsi.

Mu minsi mike kandi ngo ibi bihuha bikomeje kuvugwa ku bagize umuryango w’ubwami bw’u Bwongereza bishobora gusimburwa n’inkuru nziza zivuga ku mwana wa Harry na Markle biteganyijwe ko azavuka mu itumba ni ukuvuga hagati ya Werurwe na Gicurasi 2019.

Ubukwe bw'aba bombi bwakurikiwe n'abantu b'ingeri zose hirya no hino ku Isi
Ubukwe bw'aba bombi bwakurikiwe n'abantu b'ingeri zose hirya no hino ku Isi