Amber Rose yamenyekanye biturutse ku mubano yagiye agirana n’abaraperi bakomeye muri Amerika barimo Kanye West na Wiz Khalifa banabyaranye ariko urugo rwabo rugasenyuka batarambanye. Uyu mugore anavugwa cyane biturutse ku myigaragambyo yise iy’indaya ategura buri mwaka.
Nyuma y’igihe ari umwe mu byamamarekazi bivugwaho kugira igituza kinini, Amber Rose yavuze ko abangamiwe cyane n’ingano y’amabere ye ndetse bikaba bimugiraho ingaruka zirimo guhorana umunaniro bityo akaba agiye kwibagisha nubwo afite ubwoba bwinshi ko bishobora kumusigira inkovu zidasibangana ku mubiri.
Yanditse kuri Instagram ati "Ndi gutekereza kwigabanyisha amabere muri uyu mwaka, araremereye bikabije, umugongo urandya kandi simbasha kwambara udushati twiza duto ntashyizemo isutiye nk’iy’umukecuru. Gusa mfitiye ubwoba inkovu... Hari inama mwangira? Haba hari abagore banyuzwe n’uko bari na nyuma yo kwibagisha bagasigarana inkovu ku mabere? Njye ntabwo mfite amaterano kuburyo bakuraho ibikikije imoko. Mumbwire uko mwe byabagendekeye."
Amber Rose yari amaze iminsi avugwa mu nkuru z’umubano mushya n’umusore w’umuraperi wo muri Atlanta bari mu buryohe bw’urukundo nyuma yo gutandukana na Wiz Khalifa barushinze mu buryo bwemewe n’amategeko bagatandukana bamaranye umwaka umwe gusa babana nk’umugore n’umugabo.
Uyu munyamidelikazi w’ikimenyabose muri USA akomeje kugirana ibihe byiza n’umuraperi witwa 21 Savage ufite imyaka 24 mu gihe undi ayingayinga 34. Mu butumwa bombi bagenda bandika ku mbuga nkoranyambaga ntibasiba kugaragarizanya amarangamutima byiyongera ku mafoto y’urudaca acicikana ku mbuga zitandukanye abagaragaza bari mu buryohe.



















TANGA IGITEKEREZO