00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amber Rose yijujutiye imitegurire y’ibirori D’Banj yamutumiyemo

Yanditswe na

Kalinda Brendah

Kuya 3 February 2015 saa 08:46
Yasuwe :

Umuhanzi Oladapo Daniel uzwi cyane nka D’Banj yizihije isabukuru y’imyaka 10 amaze mu muziki atumira ibyamamare bikomeye ku Isi harimo n’umunyamideli Amber Rose waje gutaha atishimye kubera imitegurire mibi.
Nk’uko ibinyamakuru bitandukanye byo muri Nigeria byabitangaje, ibi birori byagiye gutangira abantu basa nk’abarambiwe ku bwo gutegereza cyane. Amber Rose, ari icyamamare gikomeye cyari muri ibi birori ntiyishimiye na gatoya uburyo byari biteguye kugeza ubwo yabisohotsemo (…)

Umuhanzi Oladapo Daniel uzwi cyane nka D’Banj yizihije isabukuru y’imyaka 10 amaze mu muziki atumira ibyamamare bikomeye ku Isi harimo n’umunyamideli Amber Rose waje gutaha atishimye kubera imitegurire mibi.

Nk’uko ibinyamakuru bitandukanye byo muri Nigeria byabitangaje, ibi birori byagiye gutangira abantu basa nk’abarambiwe ku bwo gutegereza cyane. Amber Rose, ari icyamamare gikomeye cyari muri ibi birori ntiyishimiye na gatoya uburyo byari biteguye kugeza ubwo yabisohotsemo bitarangiye.

Nubwo ibirori byabanje kurambirana , abantu bageze igihe barishima ku bwo kubona Amber Rose atambukana na D’Banj kuri tapi itukura.

Amber Rose yakiranywe ibyishimo n’Abanyanigeriya gusa we na bagenzi be batashye mu buryo bwatunguye benshi kubera kwijujutira imitegurire idahwitse y’ibi birori byabaye mu mpere z’icyumweru gishize ahitwa Ocean View, Victoria Island mu Mujyi wa Lagos.

Mu ijambo rye D’Banj yishimiye intambwe amaze kugeraho mu muziki ndetse ashimira n’abafana be urukundo badahwema kumugaragariza.
Yagize ati, “Mbega umunsi mwiza! Ndashimira buri wese witanze akageraho kumfasha kwizihiza imyaka icumi maze muri muzika, ndabakunda mwese. Imana ibahe umugisha”.

Amber Rose wahoze ari umugore wa Wiz Khalifa ni umwe mu bagore bari kuvugwa cyane mu itangazamukuru kubera amafoto y’ubwambure bwe aherutse gushyira hanze.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages