00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Angelina Jolie arifuza gushyingirwa na Brad Pitt mu gihe cya vuba

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 15 May 2013 saa 12:34
Yasuwe :

Angelina Jolie, umukinnyi wa filimi wamamaye w’imyaka 37, akaba n’intumwa y’Umuryango w’Abibumbye, yatangaje ko yifuza gushyingiranwa burundu na Brad Pitt kandi mu gihe cya vuba.
Uku gushyingirwa kwa Angelina Jolie kuravugwa nyuma y’aho kuri uyu wa kabiri hatangajwe ko aherutse gufata icyemezo cyo kwibagisha amabere mu rwego rwo kwiyongerera amahirwe yo kwirinda kanseri.
Ubwo herekanwaga filimi yitwa Killing Them Softly, i New York, Brad Pitt, w’imyaka 48, nawe yemeje ko bifuza (…)

Angelina Jolie, umukinnyi wa filimi wamamaye w’imyaka 37, akaba n’intumwa y’Umuryango w’Abibumbye, yatangaje ko yifuza gushyingiranwa burundu na Brad Pitt kandi mu gihe cya vuba.

Uku gushyingirwa kwa Angelina Jolie kuravugwa nyuma y’aho kuri uyu wa kabiri hatangajwe ko aherutse gufata icyemezo cyo kwibagisha amabere mu rwego rwo kwiyongerera amahirwe yo kwirinda kanseri.

Ubwo herekanwaga filimi yitwa Killing Them Softly, i New York, Brad Pitt, w’imyaka 48, nawe yemeje ko bifuza gushyingiranwa kandi ko ubukwe bwabo buzaba mu gihe cya vuba. Yagize ati “ndarushaho guhangayikishwa n’uko abana banjye bahora babimbaza. Ndabyifuza kandi numva igihe kigeze.”

Gusa birinze gutangaza umunsi nyir’izina n’aho ubukwe bifuza ko bwabera. Bivugwa ko bifuza kuzakorera ubukwe bwabo mu Bufaransa. Ariko hari n’andi makuru avuga ko bifuza ko ubukwe bwabo bwazabera muri hamwe mu bihugu Angelina Jolie yagiye atembereramo nka Bosnia, Haiti cyangwa Cambodia muri gahunda z’Umurayngo w’Abibumbye.

Muri Werurwe uyu mwaka hari amakuru yavugaga ko ngo Angelina Jolie yaba yari yashyingiwe na Brad Pitt rwihishwa. Gusa we yaje guhita abeshyuza aya makuru avuga ko atari byo.

Bivugwa ko abana ba Angelina Jolie bahora bamubaza igihe azashyingirwa na Brad Pitt

Mu 1999 Angelina Jolie yatandukanye n’umukinnyi w’amafilimi w’Umwongereza witwa Jonny Lee Miller naho mu 2003 atandukana na Billy Bob Thornton, nawe w’umukinnyi w’amafilimi.

Mu 2005 nibwo Angelina Jolie yatangiye gukundana na Brad Pitt, nawe watandukanye na Jennifer Aniston. Bivugwa ko Angelina Jolie yaba yaragize uruhare muri uku gutandukana kwabo. Angelina Jolie na Brad Pitt bafite abana batandatu barimo batanu barera.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages