Tariki 10 Gashyantare 2018 nibwo AY aherekejwe n’inshuti n’umuryango, yasabye akanakwa Remy Munyana bari bamaranye igihe kinini bakundana.
Ni imihango yabereye mu busitani bwa Golden Tulip Hotel i Nyamata mu Karere ka Bugesera, ikorwa mu muco wa Kinyarwanda.
Ku wa 24 Gashyantare 2018 ibirori byakomereje i Dar es Salaam aho basezeraniye mu idini bakanishimira urugo rushya.
Kuri iki Cyumweru, AY abinyujije kuri konti ye ya Instagram yagaragaje ibyishimo atewe no kuba amaze umwaka umwe yitwa umugabo.
Ati “Ni isabukuru yacu, umwaka umwe urashize…isabukuru nziza kuri twe. Ndagukunda byimazeyo mama Aviel. Dukomeze dusabe Imana irusheho kuduha imigisha n’ibyiza byayo iminsi yose.”
Kuri ubu bafite imfura y’umuhungu bibarutse ku wa 12 Kanama 2018 mu bitaro bya Medical City Healthcare biri mu Mujyi wa Dallas muri Leta ya Texas. Uyu mwana bahise bamwita Aviel bisobanuye Imana ni data bongeraho Yessayah rya se.



















TANGA IGITEKEREZO