Muri iki gikorwa ngarukamwaka cyabereye mu Mujyi wa Medellin muri Colombia hagaragaye umugore witwa Marie Jose Christerna ukomoka muri Mexico wari ufite ibishushanyo biteye ubwoba ku mubiri we ndetse yaripfumuye mu buryo butangaje ku buryo umubiri we wahindutse nk’uw’ibikoko.
Nk’uko Dailymail dukesha iyi nkuru yabitangaje, Marie Jose Christerna yaje ku isonga maze akurikirwa n’umunya-Argentine Victor Peralta n’umugore we bari bafite ibishushanyo 77 byiganjemo iby’inyamaswa z’inkazi ari nabyo bituma amasura yabo ahinduka bitangaje.
Uretse kuba uyu mugore Marie Jose atangaje umurebye ku isura benshi bahamya ko yahindutse nk’iy’igikoko kubera ibishushanyo yagiye yishyira ku mubiri ndetse yahawe akato mu muryango we ku buryo nta muntu utinyuka kwegerana na we.
Iki gikorwa ni cyo cyagaragayemo abatu batangaje cyane mu myaka 6 kimaze kiba.



















TANGA IGITEKEREZO