00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bahindutse nk’ibikoko kubera ibishushanyo biri ku mubiri (Amafoto)

Yanditswe na

Kalinda Brendah

Kuya 22 June 2015 saa 01:02
Yasuwe :

Ku nshuro ya gatandatu habaye igikorwa cyo kwerekana ibishushanyo byo ku mubiri(tattoo) hagaragaye abantu batangaje kurusha abandi ndetse bafite agahigo ko kugira ibishushanyo byinshi ku mubiri wabo.

Muri iki gikorwa ngarukamwaka cyabereye mu Mujyi wa Medellin muri Colombia hagaragaye umugore witwa Marie Jose Christerna ukomoka muri Mexico wari ufite ibishushanyo biteye ubwoba ku mubiri we ndetse yaripfumuye mu buryo butangaje ku buryo umubiri we wahindutse nk’uw’ibikoko.

Nk’uko Dailymail dukesha iyi nkuru yabitangaje, Marie Jose Christerna yaje ku isonga maze akurikirwa n’umunya-Argentine Victor Peralta n’umugore we bari bafite ibishushanyo 77 byiganjemo iby’inyamaswa z’inkazi ari nabyo bituma amasura yabo ahinduka bitangaje.

Maria Jose Christerna ni uyu w'iburyo, uwo mugabo bari kumwe we bamwandikagaho mu kanwa

Uretse kuba uyu mugore Marie Jose atangaje umurebye ku isura benshi bahamya ko yahindutse nk’iy’igikoko kubera ibishushanyo yagiye yishyira ku mubiri ndetse yahawe akato mu muryango we ku buryo nta muntu utinyuka kwegerana na we.

Iki gikorwa ni cyo cyagaragayemo abatu batangaje cyane mu myaka 6 kimaze kiba.

Uwo yerekanaga ko umubiri we wuzuyeho Tattoos gusa
Victor Peralta n'umugore we Gabriela
Mu gituza cya Maria Christerna
Victor Peralta wo muri Argentina ni gutya isura ye iteye
Uyu afite umugongo wuzuyeho ibishushanyo by'inyamaswa gusa
N'abashushanya ku mibiri y'abantu bari babukereye uwo munsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages