Nyuma y’iminsi ine hatangajwe amakuru atizewe yo kurushinga kwa Radio n’umukunzi we Mbabazi Lilian, uyu muhanzi ubwe yemeje ko yafashe umwanzuro ndakuka wo kumurongora bitarenze mu kwezi k’Ukuboza 2014 gusa bamwe ntibabyishimiye.
Chimpreports itangaza ko Mowzey Radio alias Moses Ssekibogo ngo yamaze gufata uyu mwanzuro ndakuka wo kurushingana na Mbabazi Lilian mu gihe benshi batekerezaga ko nta mishinga yo kubaka urugo uyu muhanzi yari afite. Radio yari amenyereweho ubusinzi, kujarajara mu bakobwa no guhora arwana n’abahanzi bagenzi be.
Mu gihe hari benshi batewe ibyishimo no kuba aba bombi bagiye kurushinga, hari bamwe mu bakobwa bahoze ari inshuti za Radio, abo yagiye atera inda , abamukundaga n’abo yabyaranye na bo akabihakana, ntibishimiye na gato kuba agiye kurongora Lilian Mbabazi.
Hari abatangiye koherereza Radio na Lilian ubutumwa bubifuriza urugo ruhire ariko Mary Luswata, umunyamakuru uzwi mu biganiro byo kuri Televiziyo muri Uganda, we yagiriye inama Lilian ko agomba gushaka amavuta amufasha kugira uruhu rwiza bitaba ibyo akazata ibaba ku munsi w’ubukwe bwe.
Uyu mukobwa kandi yavuze ko ngo atumva icyateye Mbabazi kwemera kurushingana na Radio, umusinzi karahabutaka wanazahajwe n’inzoga ndetse ngo ku maso agaragara nk’uwasaritswe na Warage.
Nyuma y’uko Lilian Mbabazi yari amaze kwibaruka umwana wa kabiri, ngo Radio yaba yaragoroye umubano wabo ndetse bahita bajya imbere y’amategeko basezerana mu ibanga.
Bahise bongera kubana mu nzu imwe nk’umugore n’umugabo gusa ngo ntibyarenga mu Kuboza batarambikana impeta nk’uko binashimangirwa na Radio ubwe.
Kurushinga kwa Radio na Mbabazi Lilian bivuzwe nyuma y’ibyumweru bike mugenzi we Douglas Mayanja benshi bazi nka Weasel agiye mu muryango wa Samira i Jinja gusaba umugeni. Aba bahanzi bombi ngo bashobora kuzashinga urugo umunsi umwe.



















TANGA IGITEKEREZO