Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Ban Ki-Moon yemeje ku mugaragaro ko umukinnyi wa filime w’Umunyamerika Leonardo DiCaprio agizwe intumwa y’amahoro ku Isi mu gukangurira abaturage kubungabunga ikirere no guhangana n’ihindagurika ryacyo.
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Kabiri tariki ya 16 Nzeri 2014, Ban Ki-Moon yavuze ko inshingano ahaye DiCaprio yizeye neza ko azazishyira mu bikorwa mu buryo bunoze kubera ubushobozi n’ubwitange amubonamo.
Ban Ki-Moon ati “ DiCaprio ni ijwi rifitiwe icyizere mu kubungabunga ibidukikije kandi afite uburyo bwo kubyumvikanisha. Nishimiye ko yatorewe gushyira mu bikorwa ibyo ashoboye afatanyije na Loni mu gufata ingamba zihuse mu guhangana n’imihindagurikire y’ikirere”
Umunyamabanga Mukuru wa Loni yahise asaba Leonardo DiCaprio kuzitabira inama rusange izabera i New York ku itariki ya 23 Nzeri. Izahuza bamwe mu bayobozi ba Loni n’abayobozi bo ku Isi mu gufata ingamba zo guhangana n’ihindagurika ry’ikirere, kwigira hamwe uburyo imibereho y’abatuye Isi yarushaho kuba myiza.
Ban Ki-Moon yashimangiye kandi ko bizorohera DiCaprio kuba intumwa y’amahoro mu guhangana n’ibitera ihindagurika ry’ikirere dore ko uyu mukinnyi wa filime asanzwe afite imiryango n’imishinga bifite aho bihuriye no gufata neza ibidukikije.
Mu 1998, DiCaprio yashinze umuryango witwa “Fondation Leonardo DiCaprio” ugamije kurengera ibidukikije no guhangana n’ibihumanya ikirere.
Nyuma yo guhabwa izi nshingano, Di Caprio yavuze ko ashimishijwe byimazeyo no kuba yagiriwe icyizere n’ Umunyamabanga Mukuru wa Loni ndetse akaba yiteguye guhangana n’ibibazo byose bifitanye isano n’ihindagurika ry’ikirere no guharanira ko abatuye Isi bose bagira imibereho myiza.
Di Caprio w’imyaka 39 y’amavuko aherutse kugaragara muri filime nshya yitwa "The Wolf of Wall Street."



















TANGA IGITEKEREZO