00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Barumuna ba Chameleone mu nkundura ikomeye kubera umukobwa

Yanditswe na

Bukuru JC.

Kuya 28 September 2014 saa 02:07
Yasuwe :

Nyuma y’iminsi mike ishize ababyeyi ba AK47 bamuhatira gusubira mu ishuri akanangira uyu muhanzi akomeje gukwiza amagambo abwira mukuru we Weasel ko umugore bagiye kurushingana yaryamanye na we igihe kinini.
Usibye indirimbo AK47 yise ‘Leftover’ irimo amagambo acyurira Weasel, mu minsi ishize habaye intonganya zikomeye cyane hagati y’aba bavandimwe. Mbere y’uko Douglas Mayanja a.k.a Weasel ajya gusaba Samira , murumuna we AK47 wahoze ukundana n’uyu mukobwa yagiye mu itangazamakuru avuga (…)

Nyuma y’iminsi mike ishize ababyeyi ba AK47 bamuhatira gusubira mu ishuri akanangira uyu muhanzi akomeje gukwiza amagambo abwira mukuru we Weasel ko umugore bagiye kurushingana yaryamanye na we igihe kinini.

Usibye indirimbo AK47 yise ‘Leftover’ irimo amagambo acyurira Weasel, mu minsi ishize habaye intonganya zikomeye cyane hagati y’aba bavandimwe. Mbere y’uko Douglas Mayanja a.k.a Weasel ajya gusaba Samira , murumuna we AK47 wahoze ukundana n’uyu mukobwa yagiye mu itangazamakuru avuga uburyo baryamanye inshuro nyinshi ndetse ngo ni we wanze uyu mukobwa.

Amagambo AK47 yagiye avugira mu itangazamakuru ntiyashimishije mukuru we na gato. Akimara kwemerwa umugeni Weasel yahise atangira kugendera kure AK47 ndetse kugeza ubu hagati yabo hari inzigo ikomeye ku buryo no gusuhuzanya batakibikora kandi bavukana nk’uko ChimpLyf ibitangaza.

Iyi ndirimbo ‘Leftover’ ikimara kujya hanze, byinshi mu bitangazamakuru byatangaje ko amagambo Ak47 yaririmbye agamije gucyurira mukuru we no gushaka uburyo yavugwa cyane dore ko nyuma yo gutandukana na Chameleone asa n’uwadohotse mu muziki.

Weasel witegura kurushingana na Samira(wahoze akundana na Ak47) akimara kumva iyi ndirimbo nta kintu yayivuzeho. Inshuti ze za hafi zemeza ko afite abajyanama bamutoza kuvuga mu buryo bugororotse ngo hato bitamukururira ibibazo kandi yitegura kurushinga mu minsi ya vuba.

Samira yateje umwuka mubi hagati ya Weasel na murumuna we Ak47 kubera ko ahanini Weasel yakundanye n’uyu mukobwa mu gihe hari hatangiye kuba ubwiyunge n’uwo batandukanye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages