00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bashiki ba Bruno Mars berekeje Hawai gukorerayo umuziki

Yanditswe na

Munyentwari Patrick

Kuya 2 October 2013 saa 07:28
Yasuwe :

Aba bavandimwe b’icyamamare Bruno Mars berekeje mu mujyi wa Hawai muri gahunda za muzika, muri gahunda yabo yo kurushaho kwamamara no kwita kuri muzika yabo kuri uyu wa 27 Nzeri ahagana mu ma saa tatu z’umugoroba (9 pm).
Urubuga broadwayworld.com rwanditse ko Jaime, Tiara, Tahiti na Presley bagize itsinda LYLAS bahagurutse iwabo berekeza muri Amerika y’Amajyaruguru bajyanywe no gukomerezayo gahunda zose zijyanye n’umuziki.
Aba bakobwa ariko ngo babona ari imbogamizi kuba barabuze nyina (…)

Aba bavandimwe b’icyamamare Bruno Mars berekeje mu mujyi wa Hawai muri gahunda za muzika, muri gahunda yabo yo kurushaho kwamamara no kwita kuri muzika yabo kuri uyu wa 27 Nzeri ahagana mu ma saa tatu z’umugoroba (9 pm).

Bashiki ba Bruno Mars bane, bari kumwe na nyina mbere y'uko atabaruka

Urubuga broadwayworld.com rwanditse ko Jaime, Tiara, Tahiti na Presley bagize itsinda LYLAS bahagurutse iwabo berekeza muri Amerika y’Amajyaruguru bajyanywe no gukomerezayo gahunda zose zijyanye n’umuziki.

Aba bakobwa ariko ngo babona ari imbogamizi kuba barabuze nyina nk’uwari kubabera umujyanama mwiza mu bijyanye na muzika, kuko yari umunyamuziki ukomeye ndetse wamamaye cyane.

Umuhanzi Bruno Mars aririmba

Bruno Mars, uheruka guhabwa igihembo cya "Grammy Award", ararushaho kumvikana cyane mu ndirimbo nka "Locked out if the Heaven", "The crazy song", "Just the way you are" n’izindi.

Kugeza ubu umuryango wa Bruno Mars umaze kuba uw’abahanzi gusa bitari ibyo kwigana ahubwo babikomora ku babyeyi, dore ko na nyina we Bernadette Hernande, uheruka kwitaba Imana kuwa 2 Kamena uyu mwaka, nawe yagiye umufasha cyane n’ubwo we yakoraga injyana gakondo.

Indirimbo Come Back ya bashiki ba Bruno Mars:

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages