Igitangazamakuru BBC gikorera mu gihugu cy’Ubwongereza cyasabye imbabazi nyuma y’aho bashinjijwe kuba ku bw’amahirwe make baragaragaje amashusho y’igikomangoma William ashushanyijweho igitsina mu gahanga ke.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 1 Kanama Telvisiyo ya BBC yacishijeho indirimbo y’itsinda ry’abanyarwenya ryitwa “Barbershopera” igira iti “Nari kuba nararongoye Kate”.
Nyuma yaho baje kumenya ko ayo mashusho harimo ifoto iharabika igikomangoma William iriho igitsina cy’abagabo ku mutwe we .
Abareba Televisiyo nibo bavumbuye ibyari kuri iyo Foto batangira kuvugana ku byo babonye kuri iyo foto.
Nyuma yaho BBC yasabye imbabazi ivugako abanyarwenya b’itsina rya “Barbershopera” ryabazaniye ayo mashusho kubw’amahirwe make abatunganya amashusho ntibabona icyo kibazo cy’iyo foto mbere.
Reba ayo mashusho:



















TANGA IGITEKEREZO