Moses Sali benshi bazi ku izina rya Bebe Cool ari mu masengesho y’urudaca asaba Imana n’abafana be bose gukora igishoboka cyose igitaramo uyu mukeba we yise ‘One Million Concert kikazahomba mu buryo atazibagirwa.
Xclusive News itangaza ko Bebe Cool yahaye itegeko abafana be bose ryo kwirinda kugira icyo bavuga haba ku mbuga nkoranyambaga no mu biganiro byabo bisanzwe. Ngo kuba umufana we yavuga izina Chameleone cyangwa ikindi cyose kimushamikiyeho ngo ni ukwamamaza igitaramo azakora ku itariki ya 18 Ugushyingo 2014 aho kwinjira bizaba ari miliyoni imwe y’amashiringi kuri buri muntu.
Bebe Cool wari umaze iminsi ashishikariza Abanya-Uganda kwirinda gutora Esther kugira ngo asezererwe muri Big Brother Africa ndetse akaba yabigezeho, kuri ubu yatangiye urugamba rushya rwo kubuza abantu kuzitabira igitaramo cya mukeba we w’ibihe byose.
Bebe Cool ati “Igitaramo cye kigomba kuzahomba. Ni njye njyenyine ukorera igitaramo muri Serena Hotel. Chameleone agomba kumenya ko urwego agezeho rungana n’urwa Bobi Wine, yagombaga kujya gukorera muri Busabala. Agomba kuzahomba”
Igitaramo cya Chemeleone benshi batangiye gukeka ko gishobora guhomba koko kubera uburyo Bebe Cool aherutse gushishikariza Abanya-Uganda bose kwamagana Esther wari uhagarariye iki gihugu muri Big Brother none inzozi ze zabaye impamo koko arasezererwa.
Nubwo Bebe Cool ari gusabira Chameleone guhomba, iki gitaramo cye yagiteguye mu rwego rwo gukusanya inkunga yo gufasha abaturage ba Kalamoja bari mu bibazo bikomeye cyane.
Chameleone ati “ Impamvu nyamukuru ya ‘One Man Night Show’ ni ugukusanya inkunga yo gushaka amariba y’amazi 100 n’ubwiherero 100 aba bavandimwe bacu b’abakalamojongos bakeneye mu buzima bw’ibanze”


















TANGA IGITEKEREZO