Ku rutonde rw’abahatanira ibihembo bigenerwa abahanzi b’indashyikirwa muri Uganda, Hipipo Music Awards, Bebe Cool arahatana mu byiciro 10, bagenzi be ,Kenzo, Sheebah na Good Life bakamugwa mu ntege.
Uru rutonde rwashyizwe ahagaragara na HiPipo Limited ari nayo itegura ibi bihembo ngarukamwaka bigiye kuba ku nshuro ya gatatu.
Abahatanira ibi bihembo bamenyekanye nyuma y’amatora yakozwe n’abafana, abanyamakuru, aba Djs bakomeye n’abandi bose bafite aho bahurira na muzika. Byafashe igihe kingana n’ukwezi hakorwa isesengura n’ingenzura ry’amajwi, barebye ibikorwa byo kuva ku itariki ya 1 Ugushyingo 2013 kugeza 31 Ukwakira 2014.
Innocent Kawooya umuyobozi wa HiPipo yagize ati “Igikorwa cy’amajonjora cyagenze neza, twakiriye amajwi agera mu bihumbi 15 binyuze kuri interineti aho abafana batoraga, twakiriye inyandiko 500 z’abantu bafite aho bahurira na muzika harimo n’itangazamakuru. Ibi byagaragaje ko muzika igenda itera imbere ndetse irimo guhangana n’ishyaka ku bahanzi”.
Abahanzi nka Chameleone, Bobi Wine, David Lutalo, Irene Ntale Pallaso na King Saha bagiye bagaragara mu byiciro bike ugereranyije na bagenzi babo basanzwe bahanganye mu muziki muri iki gihugu.
Biteganyijwe ko amatora azatangira ku itariki 15 Ukuboza 2014 hakazakoreshwa amatora binyuze kuri telefone na interinet kugeza ku munsi ibi bihembo bizatangirwaho ku itariki ya 7 Gashyantare 2015 ari nabwo ibirori ny’iri zina bizaba muri Wonder World Auditorium iherereye Kansanga.
Bebe Cool uhatanye mu byiciro 10 ni na we wari wegukanye ibihembo byinshi umwaka ushize ahita aba umuhanzi w’umwaka, birashoboka cyane ko umwaka wa 2014 na wo yawiharira ibihembo byose akabicyura muri Gagamel.
Dore urutonde rw’abahatana:
1. Artiste Of The Year
• Sheebah Karungi
• Radio & Weasel
• Jose Chameleone
• Irene Ntale
• Eddy Kenzo
• Bobi Wine
• Bebe Cool
2. Best Male Artiste
• King Saha
• Jose Chameleone
• Eddy Kenzo
• David Lutalo
• Bobi Wine
• Bebe Cool
3. Best Female Artiste
• Sheebah Karungi
• Rema
• Maureen Nantume
• Irene Ntale
• Irene Namatovu
4. Best Duo Group Artiste
• Revival Band
• Radio And Weasel
• Pallaso & Sheebah
• New Eagles
• Golden Production Band
5. Best Male Breakthrough Artiste
• Ziza Bafana
• Melody
• Lyto Boss
• Daxx Kartel
• A Pass
6. Best Female Breakthrough Artiste
• Zanie Brown
• Spice Diana
• Naira Ali
• Betina Namukasa
• Anita Da Diva
7. Best Use Of Social Media By Artiste
• Navio
• Maurice Kirya
• Hindu Asha
• Eddy Kenzo
• Bebe Cool
8. Best Concert Performance
• Teli Dogo – Gravity Omutujju
• Sitya Loss Concert – Eddy Kenzo
• Ekyikumi Physicaly Fit – Big Eye
• Best Of Bebe Cool
• Amasso Ntunga – Radio And Weasel
9. Best Artiste In Diaspora
• Sarah Musayimuto
• No1. Suspect Badman
• Mc Norman
• Fyonna Nsubuga
• Frank Rock
• Ang3lina (Angella Nabuufu)
10. Best Young/Teen Artiste
• Triplets/Ghetto Kids
• M14 Omutugumbuzi
• Boys Of Destiny
• Aba Marcus Mayanja – Trex
11. Best Dj
• Selector Jay
• DJ Slick Stuat
• DJ Shiru
• DJ Roja
• DJ Mark
• DJ Ivan
• DJ Hearts
• DJ Aludah
12. Album Of The Year
• Pride By Navio
• Amaaso Ntunga By Radio And Weasel
• Akantu By David Lutalo
13. Video Of The Year
• Wale Wale – Jose Chameleone
• Sitya Loss – Eddy Kenzo
• No Holding Back – Navio
• Love You Everyday – Bebe Cool
• Kuzala Kugyaganya – Irene Namatovu
• Fly Solo – Keko
14. Song Of The Year
• Twesaana – Sheebah Karungi
• Sitya Loss – Eddy Kenzo
• Neera – Radio And Weasel
• Mulirwana – King Saha
• Love You Everyday – Bebe Cool
• Gyobela – Irene Ntale
15. Best Audio Producer
• Nash Wonder
• Dr. Fizor
• Diggy Baur
• D.King (Buddies Studio)
• Crouch
16. Best Video Producer
• Sasha Vbyz (Savy Films)
• Noltonmax & Georgeous Films
• Meddie Menz
• Jah Alive (Frank)
• Grate Make
17. Best Song Writer
• Saxess
• Ray Signature
• Peter Nawe
• Nince Henry
• Jamie Culture
18. Best Hip Hop Song
• No Holding Back – Navio
• Jajja Wo – Santana
• Ekyebeyi – Gravity Omutujju
• Akayimba Ka Maama – Gnl Zamba
• Ahh Ahh Ahh – Atlas Da African Dr. Jose Chameleone
19. Best Rnb Song
• Olibeera Nange – Juliana
• Neera – Radio And Weasel
• Muchuzi Muchuzi – Rema
• Mubbi Bubbi – Maro Ft David Lutalo
• Kanzunzu – Lyto Boss
20. Best Ragga Dancehall Song
• Zero Distance – Anita
• Tetubatya – Apass
• Pomini Pomini – Ziza Bafana
• Mundongo – Pallaso And Sheebah
• Kidandali – Ak47
21. Best Reggae Song
• Ngolabye – Jamal
• Muntu Wange – Naira Ali
• Maze Okukwetegereza – Maro, Radio & Weasel
• Love You Everyday – Bebe Cool
• Equation – Desire Luzinda
• Dilema – Bobi Wine, Mr.G & Cindy
22. Best Religious Song
• This Year – Dr Hilderman
Sibiwulila – Wilson Bugembe
• List Ya Mukama – Julie Mutesasira
• Jungle – Levixone
• Amiina – Swahaba Kasumba
23. Best Band Song
• Salute – Mary Bata
• Olweza – Geofrey Lutaaya
• Namakula – Meseach Semakula
• Nalalila – Catherine Kusasira
• Kisusunku – Maureen Nantume
• Akantu – David Lutalo
24. Best Kadongo Kamu/ Afro Folk Song
• Muserebende – Gerald Kiwewa
• Kuzaala Kujagaana – Irene Namatovu
• Omugugu -Hassan Ndugga
• Etaaka – Kazibwe Kapo
• Agawalagana – Victor Kamenyo
25. Best Zouk Song
• Nice And Lovely – Eddy Kenzo
• Neberela Eno – Chris Evans
• Gyobela – Irene Ntale
• Emikisa Gyabakazi – Betina Namukasa
• Bbaluwa – Rahma Ali
• Basusi Bamenvu – Nince Henry
26. Best Afrobeat Song
• Twesana – Sheebah Karungi
• Size Yoo – Bobi Wine
• Nkoleki -Melody Ft Jose Chameleone
• Nkola Byafayo – Bebe Cool
• Mulirwana – King Saha
27. Best Afropop Song
• Wale Wale – Jose Chameleone
• Sitya Loss – Eddy Kenzo
• Kitoobero – Viboyo Oweyo
• Go Down Low – Pallaso And Sheebah
• Evaluate – Jacki O Ft Andy Music
28. Best Western Region Song
• Yanshobera – Dr Shaay
• Nankogu – Penny Patra
• Enshazi – Ray G
• Kaana Ka Maama – Dorrys Mutahunga
• Higher Level – Figo West
29. Best Eastern Region Song
• Owakasanda Ke – Park U
• Nguwe Kumwoyo – Dr Denicris & Kmas
• Ngesi Ore – Genious Drey Ft 2gb
• Malizaa – Kmas Ft Sytrus
• Igwe Papa – Judith Akol
• Ekireta – Gazampa
30. Best Northern Region Song
• Pingo – Pretty B
• Muko Kwany Dek – Bosmic Otim
• Mama – 2pee
• Latona – Nokkie Man
• Aol – Eddie Wizzie
31. Best Southern Region Song
• Okuloga Ataffaa – Luwalira Dalausi
• Mu Part 2 – Kool Banti
• Jangu – Sk Brain Ft King Saha
• Eno Embaga – Tonny Rich
• Aliba Ani – Eng Wasswa
32. East Africa Super Hit
• Tayali – Urban Boys Ft Iyanya
• Sitya Loss – Eddy Kenzo
• Ndagushima – Ommy Dimpoz
• Number One – Diamond Platnumz
• Nishike (Touch Me) – Sauti Sol
• Love You Everyday – Bebe Cool
• Kioo – Jaguar
• Baramushaka – Knowless
33. Most Active Fans Group
• Team Radio & Weasel
• Team Juliana
• Team Jose Chameleone
• Gagamel Phamily
• Firebase Army


















TANGA IGITEKEREZO