Nyuma y’uko Leta ya Sudani y’Epfo yategetse ibigo byigenga n’imiryango itegamiye kuri Leta kwirukana ku mirimo abanyamahanga bose, Bebe Cool na we yahise afata umwanzuro ndakuka ko nta muturage wo muri iki gihugu uzongera gukandagiza ikirenge mu gitaramo cye.
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Nzeri, nibwo Leta ya Sudani y’Epfo yatangaje ku mugaragaro ko abakozi bose b’abanyamahanga bagomba kwirukanwa ku mirimo bitarenze ku itariki ya 15 Ukwakira 2014.
Bebe Cool akimara kumva uyu mwanzuro, na we yahise avuga ko nta muntu ukomoka muri iki gihugu uzongera kwemererwa kwinjira mu bitaramo bye ndetse bikazatangira gushyirwa mu bikorwa mu buryo budasubirwaho ku itariki ya 15 Ukwakira.
Abinyujije kuri Facebook , Bebe Cool yagize ati “Sudani y’Epfo yafashe umwanzuro wo kwirukana ku kazi abanyamahanga bitarenze ku itariki ya 15 Ukwakira. Mu birukanwe harimo bagenzi abavandimwe banjye bo muri Uganda bashakishaga ubuzima muri Sudani y’Epfo.”
Akomeza agira ati “Niba ari ukuri, reka mbe umuntu wa mbere ubifataho umwanzuro mwiza mvuga ko, ntazongera kwemerera Umunyasudani y’Epfo kwitabira ibitaramo byanjye kandi nta mbabazi nzatanga bitarenze ku itariki ya 15 Ukwakira”
Amaze kwandika aya magambo, bamwe mu Banyasudani y’Epfo baba muri Uganda, bagaragaje akababaro batewe n’umwanzuro wa Bebe Cool. Bamwibukije ko Leta yabo ari yo yafashe uwo mwanzuro bityo bikaba bidakwiye kwitirirwa abaturage bose.
Nk’uko Al Jazeera ibitangaza, Minisitiri w’Umurimo muri icyo gihugu, yavuze ko guhera ku ya 15 Ukwakira, ibigo byose bizajya bibanza kumenyesha Leta ibanze imenye neza niba nta Munyasudani y’Epfo ushoboye gukora ako kazi mbere yo kugashakira umukozi hanze.
Itegeko rivuga ko Imiryango itegamiye kuri leta, ibigo by’itumanaho , amabanki, ibigo by’ubwishingizi, ibigo bicukura peteroli, amahoteri, amacumbi bitegetswe kwirukana abakozi b’abanyamahanga babikoramo.



















TANGA IGITEKEREZO