Moses Sali benshi bazi nka Bebe Cool yakoze igitaramo mu ijoro rya Noheli gisiga umwuka mubi hagati ye n’Abanya-Uganda kubera ibikorwa bamwe bise urukozasoni mu mibyinire y’uyu muhanzi n’umukobwa utaramenyekana izina.
Muri iki gitaramo cyabereye ahitwa Resort Beach mu Mujyi wa Kampala mu gace ka Entebbe, abafana biganjemo urubyiruko n’ababyeyi bishimiye cyane uyu muhanzi igitaramo kigitangira gusa cyaje kugera ku musozo ibintu birahinduka kubera uburyo yabyinishijemo umukobwa bamwe bakabifata nk’amahano kuba umugabo nka Bebe Cool yabyinisha umukobwa bakora ibisa n’ubusambanyi mu maso y’urubyiruko.
Nk’uko Matooke Republic ibitangaza, aya mafoto ya Bebe Cool n’uyu mubyinnyi we amaze gusakazwa ku mbuga nkoranyambaga, benshi banenze uyu muhanzi ndetse bavuga ibyo yakoze bidakwiye umugabo nka we.
Nubwo hari abanenga Bebe Cool, hari abandi bamushyigikira bavuga ko ibyo yabyinnye nta gihabanye n’umuziki yakoze. Kuba hari abavuga ko yagomba kuzirikana ko mu bafana hari abana bari munsi y’imyaka 10, ngo na byo byagakwiye kubazwa ababyeyi batazi kwita ku bana babo ngo babacyure hakiri kare.
Icyatumye aya mafoto avugisha abantu cyane, ngo ni abana bari munsi y’imyaka 10 bari bahagaze imbere ya Bebe Cool abyina muri ubu buryo benshi banenga.
Bebe Cool kandi aherutse gushwana n’umugore we Zuena mu minsi ishize ubwo bari muri Afurika y’Epfo nyuma y’uko uyu muhanzi yasomanye n’umukobwa yakoreshaga mu ifatwa ry’amashusho y’indirimbo ye nshya.



















TANGA IGITEKEREZO