Bebe Cool n’umugore we Zuena bagiranye ubwumvikane buke muri Afurika y’Epfo nyuma y’uko uyu muhanzi yasomanye n’umukobwa yakoreshaga mu ifatwa ry’amashusho y’indirimbo ye nshya.
Zuena yari yishimiye bikomeye guherekeza umugabo we mu gufata amashusho y’indirimbo ye. Ibyari ibyishimo kuri Zuena byaje guhinduka agahinda nyuma yo kubona Bebe Cool asomana n’umukobwa w’umunyamideli wo muri Afurika y’Epfo yifashishaga mu ifatwa ry’aya mashusho.
Nubwo Bebe Cool yasobanuriye umugore ko kuba yarasomye uyu mukobwa yari agamije kuryoshya amashusho y’indirimbo, abayoboraga ifatwa ry’amashusho bo muri Godfather Production bavuze ko ibyo yakoze bihabanye cyane n’amabwiriza yagomba gukurikizwa.
Nk’uko Chimpreports yabitangaje, ubwo Bebe Cool yafataga aya mashusho , umugore we Zuena yafataga amafoto akoresheje telefone igendanwa gusa yaje gutungurwa ubwo yabonye umugabo we asomana n’uwo mukobwa.
Akimara kubona ko Bebe Cool yakuruwe n’ubwiza bw’uyu Munyafurika y’Epfo , yafashe igikapu arikubura asubira kuri Hoteli we n’umugabo bari bacumbitsemo. Yarakariye umugabo we ndetse amubwira ko yeretse uwo mukobwa urukundo rukabije, undi yagerageje kumusobanurira ariko biba iby’ubusa.
Bebe Cool yari yagiye muri Afurika y’Epfo mu cyumweru gishize ajyanwe no gususurutsa ibirori byabaye hasezererwa abari bahagaze nabi muri Big Brother Africa ku itariki 30 Ugushyingo 2014.
Indirimbo Bebe Cool yafatiye amashusho muri Afurika y’Epfo, ni imwe mu zigize album ye yitwa ‘Mama’ yitegura gushyira hanze mu mwaka utaha.


















TANGA IGITEKEREZO