Esther Akankwasa uherutse gusezererwa muri Big Brother Africa akigera iwabo muri Uganda yaganiriye n’abanyamakuru yandagaza Bebe Cool aho yamushinje kuba umuhanzi utazwi, ukunda indaya, utera inda abana bakiri bato unarangwa no guca inyuma umugore we gusa.
Ni nyuma y’uko Bebe Cool yari amaze iminsi ashishikariza Abanya-Uganda bose kwima amaso Esther ahubwo bagashyigikira Ellah ari na we abonamo guhagararira Igihugu naho uwo wundi ngo yabonaga akwiriye kuvanwa mu irushanwa.
Icyo gihe Bebe Cool ati “Uganda ifite umuntu umwe uyihagarariye muri Big Brother ari we Ellah, mureke twese tumuhandagazeho amajwi naho Esther ni umubyinnyi w’ikimansuro ari gutesha agaciro igihugu cyacu”.
Esther akigaruka mu gihugu yabwiye abanyamakuru bamwakiriye ko atababazwa na gato n’amagambo Bebe Cool yatangaje dore ko ngo ari umuhanzi utazwi muri Afurika mu gihe we amaze kwamamara ku Mugabane wose ku bwa Big Brother.
Ati “Nari kugira ikibazo iyo aza kuba Radio na Weasel cyangwa Rabadaba. Sabina akunda Rabadaba cyane kuko arazwi muri Afurika. Bebe Cool ntacyo avuze”
Akomeza agira ati “Nta muntu n’umwe muri Big Brother uzi Bebe Cool. Umugabo w’imyaka 43 uhora uzana amatiku gusa no guca intege abashaka gutera imbere, uwo si umugabo. Icyo azi ni ugutera inda abakobwa bakiri bato no guca inyuma umugore we gusa”
Mu kwangisha Esther Abanya-Uganda bose, Bebe Cool yavugaga ko ari umubyinnyi w’ikimansuro bityo akaba yarasangaga nta kindi akwiye uretse gusezererwa agataha kuko kuba muri iri rushanwa biri kumutiza umurindi wo kurushaho gusebya igihugu dore ko n’i Kampala yahasize umugayo nyuma yo kurya imitungo y’Umudage bari barashakanye.
Amagambo ya Bebe Cool yatumye abanyagihugu benshi bayibazaho dore ko ubusanzwe uyu mukobwa Esther akunda kugaragara mu mashusho y’indirimbo ze. Benshi bari bashyigikiye Bebe Cool ku cyemezo yafashe cyo kwangisha Abanya-Uganda kudatora Esther kubera uburyo yigaragaje mu irushanwa ndetse bitarenze ibyumweru bibiri ahita asezererwa.


















TANGA IGITEKEREZO