Bebe Cool yakoze agashya yonka ibere ry’umugore we Zuena mu maso y’abafana ubwo bari mu gitaramo cyo kwizihiza Umwaka mushya wa 2015, ibi byatumye uyu muhanzi atangira umwaka wa 2015 avugwa cyane mu itangazamakuru.
Moses Sali benshi bazi nka Bebe Cool akoze aka gashya nyuma y’uko yakoze ikindi gitaramo mu ijoro rya Noheli gisiga umwuka mubi hagati ye n’Abanya-Uganda kubera ibikorwa bamwe bise urukozasoni mu mibyinire y’uyu muhanzi n’umukobwa utaramenyekana izina.
Muri iki gitaramo cyabereye kuri Sheraton Hotel ku Bunane, Zuena yafotowe yicaye imbere ye hari Bebe Cool amwonka ubona nta gihunga bafite mu maso y’abafana bari bugufi yabo. Ibyo Bebe Cool yakoze bamwe babifashe nk’umuco utari mwiza na gato ndetse udakwiye kuranga umuhanzi ufite izina nk’irye ndetse by’umwihariko akaba afatwa nk’icyitegererezo kuri benshi mu rubyiruko rwo muri Uganda.
Redpepper itangaza ko, uyu muhanzi yonse iri bere inshuro ebyiri. Ku ikubitiro ngo yabikoze ashaka kwereka abagabo bagenzi be bari kumwe ko yisanzuranaho n’umugore we nk’ikimenyetso cyo kunyomoza amakuru yavugaga ko aba bombi bameranye nabi kubera umukobwa Bebe Cool aherutse gusoma.
Imyitwarire ya Bebe Cool na Zuena yanenzwe na bimwe mu bitangazamakuru byo muri Uganda, gusa we yasubije ababibonamo ikibazo ko bakwiye kwita ku bibareba, ibitabareba bakabirekera ba nyirabyo.
Muri iryo joro kandi, hanenzwe Desire Luzinda waje ku rubyiniro yambaye ipantaro imufashe cyane ku buryo abafana babonaga uko umubiri we uteye dore ko ngo yasaga nk’uwambaye ubusa.
Muri iki gitaramo Bebe Cool yaririmbanye n’abandi bahanzi bakomeye muri Uganda nka Chameleone, Sheebah, Iryn Namubiru n’abandi.


















TANGA IGITEKEREZO