TMZ yatangaje ko Beyonce na Jay Z basubiye mu rugo mu mpera z’icyumweru gishize, ubu bacumbitse mu nzu y’akataraboneka mu gace ka Malibu mu gihe bagishakisha urugo rushya bagomba kubamo by’iteka mu Mujyi wa Los Angeles.
Beyoncé yibarutse tariki 12 Kamena 2017, kuva yabyara kugeza ubu ntaragira ikintu atangaza ndetse na Jay Z yabigize ubwiru nubwo hari bamwe mu muryango wabo babitangaje ku mbuga nkoranyambaga.
Beyoncé yibarutse aba bana hakibura iminsi mike ku gihe cyateganyijwe n’abaganga ari nayo mpamvu bahise bagumishwa mu bitaro bya UCLA Medical Center mu gihe cy’icyumweru n’igice kugira ngo babanze bitabweho.
Iyi nzu umuryango wa Beyonce ukodesha iherereye muri Malibu, bayishyura amadolari 400,000 buri kwezi, aha ngo bazahamara amezi make kugeza mu Ukwakira 2017 bahite bimukira mu nzu yabo nshya bazaturamo igihe kirekire i Los Angeles.
Izi mpanga zikurikiye undi mwana w’umukobwa bise Blue Ivy Carter wavukiye mu bitaro bya Lenox Hill Hospital byo mu Mujyi wa New York ku itariki 7 Mutarama 2012.
Mbere y’uko bibaruka imfura, hagati y’umwaka wa 2010 n’uwa 2011, Beyoncé yakunze kugaruka ku gahinda gakomeye yagize bitewe n’uburyo yatwise inda ikavamo mu gihe we na Jay-Z bari bakeneye umwana cyane.



















TANGA IGITEKEREZO