00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Beyonce n’impanga ze bavuye mu bitaro nyuma y’iminsi icumi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 27 June 2017 saa 08:13
Yasuwe :

Umuririmbyi Beyonce Knowles yasubiye mu rugo nyuma y’icyumweru n’igice yari amaze mu bitaro kubera ibibazo impanga aherutse kwibaruka zagize.

TMZ yatangaje ko Beyonce na Jay Z basubiye mu rugo mu mpera z’icyumweru gishize, ubu bacumbitse mu nzu y’akataraboneka mu gace ka Malibu mu gihe bagishakisha urugo rushya bagomba kubamo by’iteka mu Mujyi wa Los Angeles.

Beyoncé yibarutse tariki 12 Kamena 2017, kuva yabyara kugeza ubu ntaragira ikintu atangaza ndetse na Jay Z yabigize ubwiru nubwo hari bamwe mu muryango wabo babitangaje ku mbuga nkoranyambaga.

Beyoncé yibarutse aba bana hakibura iminsi mike ku gihe cyateganyijwe n’abaganga ari nayo mpamvu bahise bagumishwa mu bitaro bya UCLA Medical Center mu gihe cy’icyumweru n’igice kugira ngo babanze bitabweho.

Iyi nzu umuryango wa Beyonce ukodesha iherereye muri Malibu, bayishyura amadolari 400,000 buri kwezi, aha ngo bazahamara amezi make kugeza mu Ukwakira 2017 bahite bimukira mu nzu yabo nshya bazaturamo igihe kirekire i Los Angeles.

Iyi nzu bayikodesha amadolari 400,000 buri kwezi

Izi mpanga zikurikiye undi mwana w’umukobwa bise Blue Ivy Carter wavukiye mu bitaro bya Lenox Hill Hospital byo mu Mujyi wa New York ku itariki 7 Mutarama 2012.

Mbere y’uko bibaruka imfura, hagati y’umwaka wa 2010 n’uwa 2011, Beyoncé yakunze kugaruka ku gahinda gakomeye yagize bitewe n’uburyo yatwise inda ikavamo mu gihe we na Jay-Z bari bakeneye umwana cyane.

La Villa Contenta ni iy'umuherwe witwa Richard Weintraub
Nyina wa Beyonce yasuye abuzukuru be ku Cyumweru tariki ya 25 Kamena 2017
Iyo uri muri iyi nzu uba witegeye neza inyanja ya Pacific
Blue Ivy w'imyaka 5 na barumuna be bagiye kumara muri uru rugo amezi make

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages