Kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Gashyantare 2019, nibwo hatangajwe abegukanye ibihembo muri the Brit Awards.
Beyoncé na Jay-Z begukanye igihembo cya International Group bahigitse Brockhampton, First Aid Kit, Nile Rodgers & Chic na Twenty One Pilots.
Beyoncé yanditse ku rubuga rwa Instagram ndetse ashyiraho ifoto ari kumwe na Jay-Z, uyu mugore ateruye igihembo begukanye, arangije yandika amagambo yishimira iki gikombe ariko anaha icyubahiro Meghan Markle uri hafi kwibaruka.
Iyi foto ya Jay-Z na Beyoncé ibagaragaza bahagaze, inyuma yabo hari ifoto ya Meghan. Beyoncé yayiherekesheje ubutumwa bwo kwishimira ugutwita kwe.
Yatangiye ashimira abamuhaye iki gihembo avuga ko yagiherukaga mu 2002 akiri muri Destiny Child yari ahuriyemo na Kelly Rowland na Michelle Williams, agaragaza ko ari umunyamahirwe kuba agitwaye ari kumwe n’umugabo we yasobanuye nk’inshuti ye magara.
Arangije abona kwifuriza ishya n’ihirwe Meghan wenda kwibaruka, agira ati “Nshimishijwe no gutwita kwawe. Tukwifurije ibyishimo byuzuye.”
Meghan na Harry bazeseraniye muri Chapelle yitiriwe Mutagatifu George muri Windsor ku wa Gatandatu tariki ya 19 Gicurasi 2018. Ibirori byabo byahuruje benshi.
Muri Mata Meghan azibaruka imfura ye na Prince Harry.



















TANGA IGITEKEREZO