Beyoncé Giselle Knowles-Carter wamenyekanye cyane nka Beyonce arakekwaho kuba atwita inda ya kabiri nubwo aterura ngo abigaragaze ahubwo agashaka guhisha ibimenyetso.
Nk’uko Trace TV yabitangaje, Beyonce amaze igihe agaragara mu myambaro minini bitari bimuzwiho. Uyu mugore wa Jay Z ngo asigaye yambara imyenda imurekuye cyane bitandukanye n’imyambarire ye isanzwe ari nacyo benshi bashingiraho bamukekaho ko yaba atwite indi nda.
Beyonce ntiyihanganiraga kudasangiza abakunzi be kuri Instagram ibihe byiza yagiranye na Jay-z ndetse n’imfura yabo Blue Ivy ubwo bari mu kiruhuko cy’iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani muri Iceland. Mu mafoto yagiye ashyira kuri uru rubuga, yabaga yigaragazaga uyu mugore yambaye imyenda minini.
Uyu muhanzi ntacyo aravuga kuri aya makuru akomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga no muri bimwe mu bitangazamakuru bimukurikiranira hafi.
Biravugwa ko Beyonce Knowles atwite inda ya kabiri nyuma y’uko we na Jay-z bibarutse imfura y’umukobwa bise Blue Ivy wujuje imyaka itatu kuri uyu wa Kabiri tariki ya 7 Mutarama 2014.



















TANGA IGITEKEREZO