00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Beyonce yaba agiye gutandukana n’umugabo we Jay Z

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 15 June 2014 saa 02:48
Yasuwe :

Beyonce n’umugabo we Jay Z bamaze iminsi bavugwa mu bibazo bikomeye kuri ubu ngo umubano wabo waba ugiye kurangira burundu dore ko bavugwaho gusaba gatanga.
Nk’uko ibinyamakuru 7sur7 na Life & Style byabitangaje, nyuma y’uko Jay Z yavuzweho gukubitwa na muramu we Solange Knowles , umugore we Beyonce na we ngo yafashe icyemezo cyo gutandukana na we amuziza kumuca inyuma cyane.
Aya makuru ataragira icyo avugwaho na Beyonce cyangwa umugabo we Jay Z, yemeza ko ibi byamamare byombi byaba (…)

Beyonce n’umugabo we Jay Z bamaze iminsi bavugwa mu bibazo bikomeye kuri ubu ngo umubano wabo waba ugiye kurangira burundu dore ko bavugwaho gusaba gatanga.

Nk’uko ibinyamakuru 7sur7 na Life & Style byabitangaje, nyuma y’uko Jay Z yavuzweho gukubitwa na muramu we Solange Knowles , umugore we Beyonce na we ngo yafashe icyemezo cyo gutandukana na we amuziza kumuca inyuma cyane.

Aya makuru ataragira icyo avugwaho na Beyonce cyangwa umugabo we Jay Z, yemeza ko ibi byamamare byombi byaba bigiye gutandukana nk’umwanzuro ukomeye wo kurangiza ibibazo bafitanye.

Casey Cohen uvugwaho kuba mu rukundo na Jay Z

Mu minsi mike ishize, Jay Z yavuzweho inkuru y’uko yaba asigaye afite umukobwa ukina filime witwa Casey Cohen basigaye bacudikanye . Nubwo iyi nkuru yasakaye mu binyamakuru uyu Casey Cohen akabihakana, yemeza ko aziranye na Jay Z ndetse bakunda kubonana mu mahoteli y’i New York ariko ngo nta rukundo rwimbitse bagiranye.

Iyi nkuru yo gutandukana kw’aba bombi, ije ikurikiranye n’indi ivuga ko Beyonce atwite umwana wa kabiri.

Izi nkuru zose ziri kuvugwa kuri aba bombi, nta kintu na kimwe barabivugaho ngo abakunzi babo bamenye ukuri.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages