00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Beyonce yageneye miliyoni 7 z’amadorali abatishoboye muri Houston

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 11 July 2014 saa 02:18
Yasuwe :

Beyonce, umugore wa Jay Z akaba ari na we uyoboye urutonde rw’ibihangange 100 bya mbere ku Isi mu mwaka wa 2014, yiyemeje gutanga inkunga ingana na miliyoni 7 z’amadorali ya Amerika ku batishoboye batuye umujyi wa Houston.
Uyu muhanzikazi unakunzwe cyane ku Isi akaba anabarirwa mu bafite amafaranga menshi, amaze kubona uburyo abaturage bamwe na bamwe muri uyu mujyi babayeho nabi yafashe umwanzuro wo kubaha inkunga ibafasha kubakirwa amazu yo kwikingamo dore ko benshi muri bo bafite ibibazo (…)

Beyonce, umugore wa Jay Z akaba ari na we uyoboye urutonde rw’ibihangange 100 bya mbere ku Isi mu mwaka wa 2014, yiyemeje gutanga inkunga ingana na miliyoni 7 z’amadorali ya Amerika ku batishoboye batuye umujyi wa Houston.

Uyu muhanzikazi unakunzwe cyane ku Isi akaba anabarirwa mu bafite amafaranga menshi, amaze kubona uburyo abaturage bamwe na bamwe muri uyu mujyi babayeho nabi yafashe umwanzuro wo kubaha inkunga ibafasha kubakirwa amazu yo kwikingamo dore ko benshi muri bo bafite ibibazo byo kutagira inzu zo kubamo , ibyo kurya no kuba bugarijwe n’ibyorezo.

Nk’uko Ikinyamakuru Media Take Out cyabitangaje, iyi nkunga Beyonce yatanze, ngo igiye kwifashishwa n’Ubuyobozi bw’uyu mujyi mu kubaka inkambi izafasha aba bantu kubona aho baba.

Révérend Rudy Rasmus , umwe mu bayobozi b’uyu mujyi ari na wo Beyonce akomokamo, yashimiye uyu muhanzikazi umutima mwiza yagaragarije aba bantu ndetse agahamya neza ko iyi nkunga igiye kubafasha kubaka inzu izaba igizwe n’amacumbi y’ingo 43 ndetse bakabonera abazayabamo ibibatunga.

Rudy Rasmus ati, “Beyonce afite umutima mwiza kandi yadufashije byinshi mu kazi kacu. Afite abantu benshi ku Isi bamufatiraho urugero kandi yakoze ikintu cyihariye. Ndamwishimiye cyane, ndifuza ko yakomeza kuba inshuti yacu”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .