Beyoncé ni umwe mu baririmbyikazi bihagazeho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika haba mu kugira igikundiro, imitungo n’ibindi bitandukanye. Ubwamamare bwe abukesha ubuhanga mu miririmbire, ikimero ndetse no kuba yarashakanye na Jay-Z uri mu baraperi batunze amafaranga menshi muri Amerika.
Uyu mugore yakorewe ibirori bidasanzwe byiswe ’Carter Push Party and Twinning’ byo kwishimira impanga yitegura kubyarana n’umugabo we Jay Z. Byabereye mu rugo rwabo ruri i Beverly Hills byitabirwa n’abantu b’ibyamamare barimo nyina Tina Knowles, Serena Williams, La La Anthony, Vanessa Bayer n’abandi.
Umwe mu nshuti za hafi za Beyoncé na Jay-Z, yabwiye E! News ko muri ibi birori hari hanatumiwe abana bo miryango y’aba bombi, ngo akanyamuneza kari kose ku mfura yabo yitwa Blue Ivy Carter yitegura kwakira abavandimwe babiri icyarimwe.
Ahabereye ibi birori hari umuteguro ufite inkomoko mu muco wa Afurika ndetse Beyoncé yaserutse yambaye nk’abagore babayeho mu bihe byo hambere. Yari yambaye umwenda uhisha amabere gusa, inda igaragarira bose. Abitabiriye ibi birori bose bari bambaye imyambaro yiganjemo ikozwe mu gitenge.
Mu cyumweru gishize, Se wa Beyoncé witwa Mathew Knowles yari yatangarije ikinyamakuru TMZ ko hasigaye ibyumweru bibiri gusa ngo yibaruke.
Aba bahanzi bombi barushinze mu buryo bwemewe n’amategeko muri Mata 2008, batangiye gukundana kuva muri 2002 nyuma yo guhurira mu ndirimbo bise ‘03 Bonnie & Clyde’ yabiciye bigacika muri icyo gihe.
Uyu muryango w’ibyamamare watangaje bwa mbere amakuru y’uko bitegura kwibaruka impanga mu butumwa bwanyujijwe kuri konti Beyonce asanzwe akoresha kuri Instagram. Ubwo butumwa bwasohotse businyweho mu izina ry’umuryango we na Jay-Z, aba bombi bagaragaje ko bafite ibyishimo bisendereye kubera amakuru y’impanga bitegura kwakira mu muryango.
Beyoncé yibarutse imfura ye na Jay-Z muri 2012 abyarira mu bitaro bya Lenox Hill Hospital biri mu Mujyi wa New York aho batuye. Umwana w’umukobwa babyaye bamwise Blue Ivy Carter.



















TANGA IGITEKEREZO