Batangiye irushanwa ari 26 baturutse mu bihugu 14, hamaze gusezererwa abakobwa batandatu n’umusore umwe witwa Alusa wari uhagarariye Kenya. Ubuke bw’abakobwa basigaye muri Big Brother Africa bwateye bamwe mu bakurikirana irushanwa n’abasore barisigayemo kudakomeza kuryoherwa n’ibiriberamo nk’uko byatangiye.
Kuva Big Brother Africa yatatangira hamaze gusezererwa abantu 7 muri 26 batangiranye na yo. Kuba mu byumweru bitatu bya mbere harasezerewe abakobwa batandatu bose n’umuhungu umwe rukumbi, byateye benshi gutangira kwemeza ko ku Cyumweru hazasezererwa abasore babiri dore ko abakobwa birukanywe cyane benshi bakabifata nko kuvana igitsinagore mu irushanwa.
Mu cyumweru cya mbere hasezerewe Mira(Mozambique) na Resa(Zambia) , mu cyumweru gikurikiyeho basezerera Sabina(Kenya), Lilian(Nigeria) na Esther(Uganda), ku nshuro iheruka umukobwa witwa Laveda(Tanzania) n’umusore witwa Alusa(Kenya) ni bo beretswe umuryango.
Kugeza ubu umwuka si mwiza mu bahatana ubwabo ndetse n’abakurikirana irushanwa ntabwo bishimiye umubare muke w’abakobwa basigaye mu irushanwa. Kuba hasigayemo abakobwa bane, bisigaye bitera igitsinagabo kwinubira kureba Televiziyo ngo kuko bitaryoheye amaso.
Ubushakashatsi abategura irushanwa bakoze, bwerekanye ko umubare munini w’abatora ari igitsinagore. By’umwihariko kuba abakobwa ari bo batora cyane ngo ntibashyigikira abakobwa bagenzi babo ahubwo bahitamo kwitorera abasore ari nayo mpamvu badasezererwa kuko bashyigikiwe cyane.
Uwitwa Tayo wo muri Nigeria yumvikanye yitotomba ku bw’uko iri rushanwa risigayemo umubare munini w’abasore. Kuri Tayo unazwiho kutarya indimi, asanga kuba abakobwa bakomeje gusezererwa ngo bishobora kuzatera ubutinganyi mu basore barisigayemo.
Muri barindwi bafite ibyago byo kuzavamo abasezererwa ku Cyumweru harimo umukobwa umwe witwa Sheilla(Botswana ) gusa we arahabwa amahirwe yo kuzakomeza. Abasore bazavamo babiri cyangwa batatu basezererwa ni Arthur, Frankie, Kacey, Luis, Macky2 na Mr.265.
Mu bahabwa amahirwe make yo kuba basezererwa iki cyumweru ni Frankie Joe na Luis.
Ibihugu 14 byatangiye iri rushanwa ni Botswana, Ethiopia, Ghana, Kenya, Malawi, Namibia, Nigeria, Sierra Leone, Rwanda, South Africa, Tanzania, Uganda, Zambia na Zimbabwe. Kenya yamaze kuvamo nyuma y’uko abari bayihagarariye Alusa na Sabina basezerewe.


















TANGA IGITEKEREZO