00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Big Brother Africa: Ku munsi wa mbere Umunyarwanda yaje muri batatu bitwaye neza

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 6 October 2014 saa 07:39
Yasuwe :

Mu ijoro ryakeye hatangijwe irushanwa rya Big Brother Africa ya 9 rigiye kumara iminsi 90 ribera muri Afurika y’Epfo, Umunyarwanda Nkusi Arthur yabashije kwitwara neza mu kwiyereka abafana aba uwa gatatu muri batandatu ba mbere.
Ibirori byo gutangiza ku mugaragaro Big Brother Africa byari bihanzwe amaso n’ibihugu bya Afurika hafi ya byose, by’umwihariko ibihagarariwe Botswana, Ethiopia, Ghana, Kenya, Malawi, Namibia, Nigeria, Sierra Leone, Rwanda, South Africa, Tanzania, Uganda, Zambia na (…)

Mu ijoro ryakeye hatangijwe irushanwa rya Big Brother Africa ya 9 rigiye kumara iminsi 90 ribera muri Afurika y’Epfo, Umunyarwanda Nkusi Arthur yabashije kwitwara neza mu kwiyereka abafana aba uwa gatatu muri batandatu ba mbere.

Ibirori byo gutangiza ku mugaragaro Big Brother Africa byari bihanzwe amaso n’ibihugu bya Afurika hafi ya byose, by’umwihariko ibihagarariwe Botswana, Ethiopia, Ghana, Kenya, Malawi, Namibia, Nigeria, Sierra Leone, Rwanda, South Africa, Tanzania, Uganda, Zambia na Zimbabwe.

Frank Joe uhagarariye u Rwanda ni we wageze imbere y’abafana bwa mbere. Yari mu itsinda ry’abantu batandatu rigizwe na we, Kacey Moore (Ghana), Lilian (Nigeria), Butterphly (Zimbabwe) na Sabina (Kenya).

Frank Joe yabaye uwa gatatu mu itsinda n’amanota 64,3%, Sabina(Kenya) aba uwa mbere n’amanota 78,3%.

Sabina wo muri Kenya

Mu itsinda Nkusi Arthur yari arimo, ni we wariyoboye kubera uburyo yashimishije bikomeye abari bakurikiye ibi birori. Nkusi Arthur akigera imbere y’abafana yahise abatera urwenya benshi baraseka bityo aba abonye amanota 77.5% yamuhesheje kuyobora itsinda anaba uwa gatatu muri batandatu ba mbere bitwaye neza uyu munsi.

Batandatu baje mu myanya ya mbere.

Ibi birori birerekanwaga imbonankubone kuri AfricaMagic, AfricaMagic Entertainment, AfricaMagic World no kuri DStv kuri shene y’150, 197 n’198.

Abahanzi batatu bakomeye muri Afurika, Diamond(Tanzania), Davido(Nigeria) na Cassper Nyovest (Afurika y’Epfo) ni bo baririmbye muri ibi birori.

Ibi birori byatangijwe n'indirimbo ya Big Brother Africa
Resa (Zambia) yayoboye itsinda rye
Diamond mu ndirimbo ye 'Number One'
JJ wo muri Zimbabwe yaje ku mwanya wa kane
Laveda wo muri Tanzania ni we wayoboye abandi kubera uburyo yacuranze Saxophone
Davido mu ndirimbo ye Aye
Sheillah wo muri Botswana yayoboye itsinda rye n'amanota 59.3%
M'am Bea wo muri Ghana na we yaje mu ba mbere
Nkusi Arthur ibumoso, ari kumwe na bagenzi be muri iyi nzu , batangiye ubuzima.

Uko ari 26 batangiye kubaho ubuzima bumwe bazamaramo iminsi 90, DSTV izajya yerekana uko babayeho igihe cyose haba mu byumba byabo, mu bwiherero, mu rwogero, mu masengesho, mu buriri n’ahandi, amasaha 24/24, iminsi 7 kuri 7.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages