Umukobwa witwa Samantha uhagarariye Afurika y’Epfo muri Big Brother Africa washyize Nkusi Arthur mu byago agahita anasezererwa, na we yashyizwe muri batanu bazavamo abasezererwa ku Cyumweru tariki ya 16 Ugushyingo 2014.
Ubwo Nkusi Arthur aheruka kuganira n’abanyamakuru avuga byinshi kuri iri rushanwa n’ibihe atazibagirwa yagiriyemo, yavuze ko umusore witwa Tayo wanashatse kumukubita ahora amugaruka mu mutwe gusa umukobwa witwa Samantha ngo ntazamwibagirwa kuko ari we wamushyize mu cyiciro cy’abasezererwa ku bw’amahirwe make anahita ataha.
Arthur uherutse gusezererwa yagize ati “Umuntu witwa Tayo ashobora kukurakaza utamumenyereye. Ni kimwe na Samantha wanshyize mu cyiciro cy’abagombaga gutaha ndetse bimbaho mbita nsezererwa. Ngo yanshyize muri icyo cyiciro kuko atumvaga impamvu impamvu u Rwanda ruri muri Big Brother. Ni byiza kwakira uko abantu bateye”
Mu ijoro ryo kuwa Mbere tariki ya 10 Ugushyingo, Biggie yakoranyije 14 basigaye mu irushanwa benshi bakeka ko ari inkuru nziza agiye kubagezaho. Batunguwe no kumva asomye amazina y’abafite ibyago byo kuzavamo abasezererwa barimo Goitse, Idris, Mr.265 na Macky .
Yahise asaba Umunyamalawi witwa Sipe kuvuga izina ry’uwo ashaka ko yakwiyongera mu bazasezererwa maze uyu mukobwa atajijinganyije ahita avuga Samantha ari na we wafunguye amarembo Nkusi Arthur yasohokeyemo.
Abari mu cyiciro cy’abagomba kuzavamo abataha iki Cyumweru ni: Mr.265(Malawi), Macky2(Zambia), Goitse(umukobwa wo muri Botswana washyizwemo ku bw’amakosa yakoze icyumweru gishize), Butterphly(Zimbabwe), Idris(Tanzania) na Samantha (Afurika y’Epfo).
Umukobwa uhagarariye Uganda yavanywe muri iki cyiciro hasigaramo batanu. Mu bashobora kuzataha iki cyumweru harashyirwa mu majwi Goitse, Samantha na Macky2.


















TANGA IGITEKEREZO