00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Big Brother: Bane bazingishijwe utwabo

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 30 November 2014 saa 09:57
Yasuwe :

Habura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo irushanwa rya Big Brother Africa ya 9 risozwe bane barimo Ellah(Uganda), Sheillah (Botswana), Trezagah (Mozambique) na Goitse(wo muri Botswana) beretswe umuryango.
Ku munsi wa 56 w’irushanwa nibwo urugendo rw’aba bose rurangiye ndetse by’umwihariko n’ibihugu byabo bikaba bivuye mu irushanwa dore ko haba Uganda, Botswana na Mozambique nta muntu usigaye abihagarariye.
Iyi minsi yose irushanwa rimaze, Botswana yari itarakorwaho na rimwe mu guhitamo (…)

Habura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo irushanwa rya Big Brother Africa ya 9 risozwe bane barimo Ellah(Uganda), Sheillah (Botswana), Trezagah (Mozambique) na Goitse(wo muri Botswana) beretswe umuryango.

Ku munsi wa 56 w’irushanwa nibwo urugendo rw’aba bose rurangiye ndetse by’umwihariko n’ibihugu byabo bikaba bivuye mu irushanwa dore ko haba Uganda, Botswana na Mozambique nta muntu usigaye abihagarariye.

Iyi minsi yose irushanwa rimaze, Botswana yari itarakorwaho na rimwe mu guhitamo abasezererwa, gusa uyu munsi uguye nabi abari bahagarariye iki gihugu , Sheillah na Goitse, dore ko basezerewe icyarimwe.

Ibirori byo gusezerera aba bane byasusurukijwe na Bebe Cool wo muri Uganda na Fally Ipupa wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Irushanwa kugeza ubu ririmo Tayo(Nigeria), Ma’am Bea(Ghana), Sipe (Malawi), Nhlanla( Afurika y’Epfo), JJ (Zimbambwe), Macky2(Zambia), Butterphly(Zimbabwe) na Idris(Tanzania).

Big Brother Africa izasozwa ku Cyumweru tariki ya 7 Ukuboza 2014.

Ellah wa Uganda yeretswe umuryango
Urugendo rwa Ellah na Goitse rwarangiriye ku munsi wa 56
Ellah wabaye Miss Uganda 2013
Goitse wari uhagarariye Botswana
Ellah asezera inshuti ye Idris bagiye basomana kenshi
Bebe Cool yashimishije benshi mu bakurikiye ibi birori

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages