Icyumweru cya kane cy’irushanwa rya Big Borther Africa gisize abasore batatu Luis wo muri Namibia, Kacey Moore wa Ghana na Nkusi Arthur wo mu Rwanda beretswe umuryango ndetse bahita bapakira ibikapu byabo basubira mu bihugu bari bahagarariye.
Cyari icyumweru gikomeye kuri batandatu bari bafite ibyago byo gusezererwa mu irushanwa aribo Arthur w’u Rwanda, Kacey Moore wa Ghana, Luis wa Namibia, Macky2 wo muri Zambia, Sheillah wo muri Botswana na Mr.26 wo muri Malawi.
Mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki ya 2 Ugushyingo 2014 nibwo habaye ibirori byo gusezerera abahagaze nabi mu irushanwa . Umunyarwanda Nkusi Arthur washyizwe mu cyiciro cy’abagenderaga ku kagozi ni we wahamagawe bwa mbere mu bava mu nzu ya Biggie(Big Brother).
Nkusi Arthur wari winjiye bwa mbere muri iki cyiciro yatunguwe no gusezererwa dore ko ubusanzwe ari umwe mu bataragaragazaga igihunga na gato ndetse yakundwaga na benshi mu bakurikiranaga irushanwa kubera urwenya rwe, gutebya, kubyina, gususurutsa bagenzi be no kubakura mu bwigunge mu gihe babaga bihebye.
Mu ijambo ryo gusezera, uyu Munyarwanda yavuze ko ikimuteye ishema ari uko yabashije kwereka Afurika impano ye yo gusetsa ari nacyo yari yarihayemo intego nyuma yo kubisabwa na nyina.
Nyuma ya Arthur hasezerewe abandi basore babiri Luis wari uhagarariye Namibia na Kacey Moore wa Ghana. Uyu Kacey yabajijwe izina rya mugenzi we yumva na we ukwiye kuva mu irushanwa, kuvuga biramunanira azibiranywa n’ikiniga araturika ararira.
Kuva Big Brother yatatangira hamaze gusezererwa abantu 10 muri 26 batangiranye nayo. Abasezerewe ni Mira(Mozambique), Resa(Zambia) Sabina(Kenya), Lilian(Nigeria) ,Esther(Uganda), Laveda(Tanzania) , Alusa(Kenya), Luis wo muri Namibia, Kacey Moore wa Ghana na Nkusi Arthur wo mu Rwanda


















TANGA IGITEKEREZO