00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Big Brother: Ellah wiyemeje kwereka Afurika ubwambure bwe ari kwiyicisha inzara

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 10 November 2014 saa 02:48
Yasuwe :

Miss Uganda 2013 Stella Nuntumbwe ukoresha izina rya Ellah muri Big Brother nyuma yo kongera kwisanga mu cyiciro cy’abahatana bazavamo abasezererwa ku Cyumweru tariki ya 16 Ugushyingo, yagize agahinda no kwiheba bikabije afata umwanzuro wo kwanga ibiryo.
Frankie Joe(Rwanda) na Permithias(Namibia) bamaze gusezererwa, 14 basigaye mu irushanwa bahuriye hamwe bitoramo abafite intege nke bashyizwe mu cyiciro cy’abagomba kuzavamo abasezererwa mu mpera z’iki Cyumweru. Ellah wari umaze ibyumweru (…)

Miss Uganda 2013 Stella Nuntumbwe ukoresha izina rya Ellah muri Big Brother nyuma yo kongera kwisanga mu cyiciro cy’abahatana bazavamo abasezererwa ku Cyumweru tariki ya 16 Ugushyingo, yagize agahinda no kwiheba bikabije afata umwanzuro wo kwanga ibiryo.

Frankie Joe(Rwanda) na Permithias(Namibia) bamaze gusezererwa, 14 basigaye mu irushanwa bahuriye hamwe bitoramo abafite intege nke bashyizwe mu cyiciro cy’abagomba kuzavamo abasezererwa mu mpera z’iki Cyumweru.

Agahinda afite kamuteye kwanga ibiryo ku bushake

Ellah wari umaze ibyumweru bitatu ashyirwa mu bagomba gusezererwa ariko ku bw’amahirwe akarusimbuka, amaze kuboneka ku rutonde rw’abashobora kuzasezererwa kwihangana byamunaniye ararira ndetse kuva mu ijoro ryo ku Cyumweru nta kintu na kimwe arakoza mu kanwa.

Abashyizwe mu cyiciro cy’abagomba kuzavamo abataha iki Cyumweru ni: Mr.265(Malawi), Macky2(Zambia), Ellah(Uganda), Goitse(umukobwa wo muri Botswana washyizwemo ku bw’amakosa yakoze icyumweru gishize), Butterphly(Zimbabwe), Idris(Tanzania) na Sipe (Malawi).

Sipe yegukanye umwanya wa HOH bimuvana mu cyiciro cy'abafite ibyago byo gusezererwa

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 10 Ugushyingo 2014, hatowe Head Of House, uwitwa Sipe uhagarariye Malawi aba ari utsinda bityo ahita yivana mu cyiciro cy’abafite ibyago byo gutaha.

Ku mugoroba nibwo ahitamo umwe muri bagenzi be ashaka akamwinjiza mu cyiciro cy’abashobora kuzasezererwa ku Cyumweru.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages