Nyuma yo gusezerera Mira na Resa(Mozambique ) na Resa(Zambia) abasigaye mu irushanwa bitoyemo abahagaze nabi mu irushanwa , Umunyarwanda Frankie Joe aza ku isonga ry’abatowe na benshi bityo yinjira mu itsinda ry’abashobora kuzasezererwa iki Cyumweru.
Mira na Resa bamaze gusezererwa, iby’ubucuti n’amarangamutima mu bahatana byahise bivaho dore ko umukino nyawo wo guhatanira amadorali 300,000 (ahwanye n’amafaranga y’u Rwanda 208,500,000) watangiye. Bose uko ari 24 bahatanira kuguma muri iyi nzu indi minsi 55 isigaye bakoze amatora buri wese ahitamo bagenzi be babiri abona badahagaze neza kugira ngo binjire mu cyiciro cy’abafite ibyago byo kuzavamo babiri basezererwa mu mpera z’iki cyumweru.
Amatora yarangiye Umunyarwanda Frankie Joe ari we ugize amajwi menshi bityo ayobora itsinda ry’abantu 8 bahagaze nabi rirangajwe imbere na JJ, Tayo, Permithias,Esther, Sabina,Laveda na Lilian.
Frankie Joe arasabwa ingufu nyinshi mu kongera umubare w’abamutora muri iki cyumweru ndetse na we agakora birushijeho kugira ngo adasezererwa.
Andi mahirwe Frankie Joe afite ni uko kuri uyu wa Mbere hari bukorwe amatora ya HOH(Head Of House), aramutse yegukanye uyu mwanya yaba afite ubudahangarwa bwo kudashyirwa mu itsinda ry’abashobora kuzasererwa. HOH kandi afite ububasha bwo kwivana mu itsinda ry’abashobora gutaha aba yashyizwemo agashyiramo undi ashaka.
Abari muri Big Brother Africa bagabanyijwemo amatsinda abiri. Iryitwa Waka Waka Mou ni ryo ryigaragaje neza mu cyitwa Extravaganza talent show, mu kwerekana impano ya buri wese. Itsinda ririmo Abanyarwanda ryaratsinzwe bityo ‘Waka Waka’ ibona ubudahangarwa bwo kudatorwamo abagomba kujya mu cyiciro cy’abashobora gutaha.
Mu matora y’abahagaze nabi yakozwe, iri tsinda ‘Waka Waka’ ryo ntabwo ryarebwaga n’aya matora. Abarigize ni Luis, Ma’m Pea, Sipe, Macky2, Trezagah, Nhlanhla, MR.265, Idris, Ellah na Butterphly.
Nkusi Arthur we aracyafite amahirwe dore ko yatowe n’abantu babiri gusa mu gihe Frankie Joe yatowe n’abantu umunani bityo aza ku isonga ry’abahagaze nabi.
Uko amatora yagenze n’amajwi buri wese yagize:
Frankie Joe (8)
JJ (7)
Tayo (7)
Permithias (6)
Esther (5)
Sabina (4)
Lilian (3)
Laveda(3)
Alusa (2)
Arthur( 2)
Samantha(1)
Goitse (0)
Kaycee (0)
Bidasubirwaho abagomba kujya mu itsinda ry’abazatorwamo abasezererwa baramenyekana uyu munsi nyuma y’amatora ya Head Of House ari bukorwe n’abari muri iri rushanwa.
Guha amahirwe abahatana byabaye bihagaze bikaba bigomba gusubukurwa mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki ya 13 Ukwakira.



















TANGA IGITEKEREZO